Ishimwe Elcy wagiye avugwa cyane ko yaba akundana na King James ubu yamaze gutangaza umukunzi we akura mu rujijo abantu bibazaga kubye n’ umuhanzi King James. Mu mwaka wa 2015 nibwo mu Rwanda hasakaye amakuru yavugaga ko King James yaba ari mu rukundo na Ishimwe Elcy w’ imyaka 20 warusoje amashuri yisumbuye mu kigo cya Apace I Nyamirambo. Iyi nkuru ikimara gusakara hose wasangaga King James ahantu hose agiye mu biganiro bamubaza iki kibazo ariko akanga kugira byinshi akivugaho (…)
Ishimwe Elcy wagiye avugwa cyane ko yaba akundana na King James ubu yamaze gutangaza umukunzi we akura mu rujijo abantu bibazaga kubye n’ umuhanzi King James. Mu mwaka wa 2015 nibwo mu Rwanda hasakaye amakuru yavugaga ko King James yaba ari mu rukundo na Ishimwe Elcy w’ imyaka 20 warusoje amashuri yisumbuye mu kigo cya Apace I Nyamirambo.
Iyi nkuru ikimara gusakara hose wasangaga King James ahantu hose agiye mu biganiro bamubaza iki kibazo ariko akanga kugira byinshi akivugaho agahakana avuga ko ayo makuru atazi abantu bayakura. Hashize igihe ibi bivugwa King James nibwo yaje gutangaza ko abangamiwe n’ abantu bavuga ko akundana na Elcy ko kandi n’ umukobwa ubwe bari kumubangamira. Nubwo King James yahakanaga ko akundana nuyu mukobwa ntago abantu bigeze babyemera bitewe nuko abakobwa bose yagiye avugwaho mu rukundo yagiye abahakana.
Mu mpera z’ umwaka wa 2015 nibwo King James yigeze gutangaza ko aziranye na Elcy ariko nta kihishe inyuma ku by’ urukundo yavuze ati: “Uyu Ishimwe turaziranye yego ariko si we mukunzi wanjye. Kuba rero bakomeza kuvuga ko dukundana kandi atari we, ni ukutubangamira twese ”. Uyu mukobwa rero yaje kuvana abantu mu rujijo abinyujije kuri Instagram ye atangaza umukunzi we wundi yasimbuje King James babanje gukundana mu buryo bw’ibanga.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 2 Gicurasi nibwo Ishimwe Elcy yashyize hanze ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza umuhungu bakundana witwa Fahad. Mu kubyerekana yakoresheje amafoto abiri iyambere yandikaho amagambo avuga ko uwo muhungu ariwe mwami w’ umutima we ibihe byose.
Iyi niyo foto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana undi Mwami we Fahad utari Umwami James "King James"
Fahad na Ishimwe wahoze ukundana na King Jame
Uyu mukobwa kandi si King James gusa wavuzwe ko bakundana kuko mbere yuko ahura nawe yabanje gukundana na Producer DavyDenko none ubu akaba arikumwe na Fahad nkuko we yabyemeje.
Martin MUNEZERO




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *