skol
fortebet

Mu magambo aryoheye amatwi Miss Igisabo yifurije isabukuru nziza umukunzi we

Yanditswe: Thursday 16, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwase Hirwa Honoline wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 wamamaye nka Miss Igisabo yifashishije ifoto yavuzweho na benshi yifurije isabukuru nziza umukunzi we avuga ko ari imwe mu mpamvu yatumye yizera ko urukundo no kwizera bibaho.

Sponsored Ad

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho aherekejwe n’indirimbo ‘Why I love you’ ya Major, Miss Igisabo yashyize ubutumwa kuri Instagram yifuriza isabukuru nziza umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Mu butumwa yageneye umusore yihebeye yagize ati"Isabukuru nziza ko musore witonda, w’indakemwa kandi wiyubaha. Warakoze kumpishurira inzira y’urukundo n’ukuri. Uri impamvu ituma nemera ko urukundo no kwizera bibaho.”

Arangije yongeraho ati"Ndi mu buzima butuje kubera ko uri mu buzima bwanjye. Ngukunda bitagira igipimo.”

Miss Igisabo yaboneyeho kumwibutsa ko ibyo yamwifuriza byose Imana itabyemeye nta nakimwe yageraho maze ashyiraho umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cyo Kubara 6:24-26 ugira uti “Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.”

Urukundo rwaba bombi rumaze iminsi ruvugwa ndetse Miss ntasiba kugaragaza ko ari umukobwa wahiriwe kandi unyuzwe n’urukundo arimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa