Mu magambo aryoheye amatwi Shakib yifurije isabukuru nziza Zari wujuje imyaka 43
Yanditswe: Friday 23, Sep 2022
Shakib Cham uri mu rukundo n’umuherwekazi Zari yamwifurije isabukuru niza y\imyaka 43 mu magambo aryoheye amatwi.
Shakib yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yifurije isabukuru nziza umukunzi ndetse ashimangira ko urwo amukunda ari urwiteka.
Mu butumwa yanditse yagize ati"Isabukuru nziza mwamikazi, umwiza uneje! Ndagukunda by’iteka ryose, ndi umunyamahirwe kuba ngufite."
Urukundo n’uyu musore biherutse guhishurwa ko afite imyaka 30 y’amavuko, rwatangiye kuvugwa muri Werurwe 2022 nyuma y’uko uyu mugore yari amaze gutandukana n’uwo bakundanaga, Sangoma G.K Choppa, umunya-Uganda utuye muri Afurika y’Epfo.
Kuva icyo gihe aba bombi bahuye nintambara yamagambo y’abavuga ko bataberanye kubera ikinyuranyo k’imyaka iri hagati yabo.
Kuri iyi nshuro Zari yujuje imyaka 43 ni mu gihe Shakib biherutse gutangazwa ko afite imyaka 30.
Nubwo urukundo rwabo rukunda kwibasirwa cyane ku ruhande rwabo bagaragaza ntacyo amagambo ababwira ndetse ko bbo banyuzwe n’umunyenga w’urungundo barimo.
Zari aherutse kuvuga ko mu bamuseka higanjemo abakobwa baryamara n’abagabo babandi ubundi bakabajugunya nk’udukingirizo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *