Mu magambo asize umunyu The Ben yifurije isabukuru nziza umukunzi we Pamella
Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

Mu magambo aryoheye amatwi umuhanzi The Ben ukunzwe na benshi yifurije isabukuru nziza umukunzi we Uwicyeza Pamella amwibutsa urwo amukunda nk’umugore yahizemo w’ubuzima bwe bwose.
The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yongeye gushimangira ko yihebeye bikomeye Pamella amwifuriza isabukuru nziza mu magambo asize umunyu agira ati:”Umunsi mwiza w’amavuko gutera k’umutima wanjye.”
Pamella na we atazuyaje yakiranye yombi ubu butumwa ndetse agaragako abwishimiye cyane ati:"Uwo dusangiye Roho."
Uko umunsi uza undi ugataha aba bombi bagaragaza ko banyuzwe n’urukundo barimo ndetse ko nta numwe wagize amahitamo mabi mu guhitamo awo bazabana akaramata.
Kugeza ubu The Ben na Peamella n’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ni umuhango wabaye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.
Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *