skol
fortebet

Mu magambo asize umunyu Tom Close yifurije isabukuru y’amavuko umugore we[AMOFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muyumbo Thomas wanyemenyekanye nka Tom Close mu muziki, yafashe umwanya yifuruza umugore we Niyonshuti Ange Tricia isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko yamubereye umugore mwiza n’amama w’abana be mwiza.

Sponsored Ad

Buri tariki ya 3 Gicurasi, Niyonshuti Ange Tricia, akaba umugore w’umuhanzi Tom Close usanze ari umuyobozi w’iIkigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), yizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu butumwa Tom Close yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram yifashishije ifoto ye , yavuze yamubereye umufasha mwiza,aba umujyanama w’umuryango ndetse abereye umubyeyi w’ikitegererezo abana b’uyu muryango.

Aho yagize ati i”Isabukuru nziza Tricia Close, wambereye umufasha mwiza,ubera umubyeyi mwiza abana bacu,kandi utubera inshuti n’umujyanama mwiza”

Tom ugeze kure imyiteguro yo gushyira hanze alubumu nshya yise “Essence” yakomeje asabira umugisha umufasha we wo kuzabona umuryango waguka.

Niyonshuti Ange Tricia usanzwe ari umufasha wa Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close uyu munsi ku wa gatatu tariki 03 Mata yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 33.

Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana ni mu gihe tariki ya 10 Nyakanga 2021 bibarutse Imboni Elle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa