skol
Fortebet

Mu magambo y’urukundo, Meddy yifurije isabukuru nziza umugore we Mimi [Amafoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 December 2021

Buri taliki ya 18 Ukuboza buri mwaka n’itariki ikomeye kubuzima bw’umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu muziki nka Meddy na Mimi umugore we wizihiza isabukuru y’amavuko akayizihiriza rimwe n’umunsi yambikiweho impeta.


Kuri uyu munsi bwo Meddy yabwiriyeho Mimi ijambo riruta ayandi mu buzima bwe, amubwira ko amukunda ndetse abimubwira apfukamye. Mimi yahise amubwira YEGO, urukundo rwabo rukomeza kubaryohera bakarwereka imiryango, inshuti n’abavandimwe. Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’aba bombi.


Meddy yongeye gutera imitoma itagira uko isa umugore we amubwira ko amukunda cyane uyu munsi kuruta uko yamukundaga ejo hashize. Mu butumwa butandukanye yagendaga anyuza kuri konti ye ya instagram, Meddy yerekanye ibihe byiza yagiye agirana n’uyu mugore we Mimi, anamubwira amagambo meza kuri uyu munsi udasanzwe mu rukundo rwabo

Meddy yagize ati: ’’Ndagukunda cyane uyu munsi kuruta uko nabikoraga ejo’’. Ibi yabivuze amaze kumufata ifoto yicaye ahirengereye cyane bivugwa ko ari na ho imihango yose ijyanye n’urukundo rwabo yatangiriye maze yandika ko iki ari cyo gihamya.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye maze mu masaha akuze Meddy amwambika impeta ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”. Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku
rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we kuri Noheli.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta. Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda”.

Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madame Jeannette Kagame yashimiye Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...

Madame Jeannette Kagame yashimiye umusore Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...
12 August 2022 0

Sheebah Karungi yagaragaje ko atigeze ashyigikira ihohoterwa Sandra Teta...

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje agahinda...
12 August 2022 0

Nana avuze icyo abantu bakwiye kwitaho mbere yo kubana mu kwirinda...

Umukinnyi wa Filime Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime...
12 August 2022 0

Social Mula nawe yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi, yihaniza...

Umuhanzi Social Mula yunze murya @kenny_sol atangaza ko utegura ibitaramo...
11 August 2022 0

Nyuma y’iminsi Sandra Teta akorerwa ubuvugizi yatashye mu Rwanda

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda...
11 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye Miss Rwanda...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye...
11 August 2022 0