skol
fortebet

Mu magambo y’urukundo Miss Shimwa Guelda yizihije imyaka 2 amaze arushinze na Husseiin[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 22, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, abinyujije kuri story ya Instagram yanditse amagambo akomeye yifuriza umugabo we isabukuru nziza y’imyaka 2 ishize barushinze. Tariki ya 22 Ukuboza 2019 nibwo Miss Guelda n’umugabo we Hussien wahoze ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), babaye umwe bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Husseiin na Miss Guelda bafitanye umwana umwe w’umukobwa (...)

Sponsored Ad

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, abinyujije kuri story ya Instagram yanditse amagambo akomeye yifuriza umugabo we isabukuru nziza y’imyaka 2 ishize barushinze.

Tariki ya 22 Ukuboza 2019 nibwo Miss Guelda n’umugabo we Hussien wahoze ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), babaye umwe bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Husseiin na Miss Guelda bafitanye umwana umwe w’umukobwa babyaranye ku itariki ya ariki 10 Nzeri 2020.

Aba bombi barushinze mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre tariki 22 Ukuboza 2019, ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa