skol
fortebet

Mu magambo y’urukundo ,Umuhanzi Lionel Sentore yifurije isabukuru nziza umukunzi we Bijoux

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Sentore, umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi uri kwitegura gukora ubukwe n’umukinnyi wa Firime hano mu Rwanda ,Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya yamwifurije isabukuru y’amavuko n’imitoma itangaje.

Sponsored Ad

Buri tariki ya 16 Ukuboza ,nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari kunshuro ya mbere agiye kwizihiza iyi sabukuru ari kumwe n’umukunzi we Lionel Sentore banitegura kurushinga.

Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram, Lionel Sentore yifurije umukunzi we Aline amwibutsa ko yihariye cyane mubuzima bwe kandi amukunda cyane.

Yagize ati”Isabukuru nziza rukundo,rurema akomeze akureme mubwiza bwiwe kuko urihariye ,kukuvuga bwakwira bugacya gusa ndagukunda”

Uyu muhanzi uririmba indirimbo za gakondo yasesekaye i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 , aho aje mu myiteguro y’ubukwe we na Bijoux buzaba tariki 8 Mutarama 2022.

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. Agira ati Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n’umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk’abakunzi.

Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

Impapuro zerekana amatariki y’ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n’umukunzi we Abijuru Benjamin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa