skol

Mu marira menshi Kim Kardashian yahishuye ikitu kimugoye nyuma yo guhana gatanya na Kanye West

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Umunyamideli Kim Kardashian ukunzwe na benshi ku rwego rw’Isi yahishuye ko gudatanya na anye West kurera abana nyuma y’uko batandukanye ari ibintu bimugora cyane kurusha ibindi byose.

Ibi Kim Kardashian yabivuze ubwo yari mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) ubwo yaganiraga na Angie Martinez yavuze ko kuva yahana gatanya na Kanye West yari azi ko ibintu bigiye kumera neza ariko bikaba byararushijeho kuba bibi kuko gufatanye kurera abana ari ibintu bimugoye kandi bimubangamiye.

Ati"Numvaga nitumara gutandukana, gufatanya kurera abana bitazangora, ariko nicyo kintu kinkomereye kurusha ibindi.Ibaze kuba mfatanya kurera n’umuntu wirirwa untuka umunsi wose anansebya ku mbugankoranyambaga. Aho abonye hose ho kugira icyo amvugaho amvuga nabi".

Kim Kardashian wavuganaga imvugo y’agahinda yahise afatwa n’ikiniga maze agira ati"Mwese mwabonye ibyo yamvuzeho n’umuryango wanjye, mwabonye ukuntu atanyubaha nk’umuntu wamubyariye ariko njye sinjya mwubahuka.Abana ntibaba bazi ibiri hagati yacu, ndirengagiza iyo aje kureba abana cyangwa hari igikorwa tugomba gukorana nk’umuryango".

Uyu mubyeyi w’abana bane yabyaranye na Kanye West yavuze ko ari ibihe bigoye ari kunyuramo nawe atazi igihe bizarangirira ati" Birankomereye kuba nakwirengagiza ibyo Kanye West ankorera nkakomeza gufatanya nawe kurera.Sinzi igihe bizarangirira kandi zinzi igihe nzakomeza kubyihanganira".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa