Mu mitoma myinshi Muyango yatomagije Kimenyi ku isabukuru ye
Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

Miss Muyango Claudine Uwase yongeye gutera imitoma umukunzi we Kimenyi Yves ku isabukuru ye mu kumushimira avuga ko yamubereye byose yari akeneye muri iyi Si.
Mu magambo yuzuye amarangamutima Muyango yanyujije ku rukuta rwe rwa Instgram yavuze ko Kimenye kuri we ari Se wa kabiri ndetse ko yamubereye buri kimwe yifuza muri iyi Si.
Uyu mubyeyi udasiba kugaragaza uwo akunda umugabo kandi mu mubutumwa bwe yavuze ko ubu buzima kuri we bumeze nka Paradizo mu gihe ari kumwe na Kimenye hamwe n’umuhungu wabo.
Muyango yashimiye Kimenyi ku bwaburi kimwe abakorera we n’umwana wabo ahamya ko ari ishuti y’ukuri yabonye kuva bamenyana imwumva kurusha undi muntu uwo ari we wese.
Yongeye kwibutsa Kimenyi ko urwo amukunda byagorana ko yabyumva ati"Ndagukunda cyane kuruta uko wabyumva".
Muyango yamusezeranyije kumukunda iteka kandi ko abihamisha isezerano avuga ko mu myaka ine bamaranye yaryohewe yanyuzwe na buri bihe bagiranye.
Kimenyi atazuyaje nawe yahise yandika ubutumwa bushimira umugore we avuga ko kuva bamenyana amutungura buri munsi, amusezeranya kumukunda kugeza Isi ishaje.
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwatagiye muri 2019 kuva icyo gihe buri kimwe bakoze inkuru ziba nyinshi kubera urukundo rwabo ruhora rutungura benshi ku bera uko babanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *