skol
fortebet

Mu mwambaro wa ’Bikini’ irebe Zari w’abana batanu-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan, yongeye gushotora igitsina gabo mu mafoto yashyize ku rukuta rwa instagram yambaye ’Bikini’ uzwi nk’umwenda wo kogana mu bwogero.
Zari usanzwe afite abana 5 yabyaye ku bagabo batandukanye babiri [harimo umuherwe Ivan Ssemwanga] muri bo akaba yarababyaranye n’umugabo we bari kumwe ubu ari we Diamond, yashyize hanze aya mafoto nyuma y’uko we n’umugabo we berekanye ubuheta bwabo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, wari umaze (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan, yongeye gushotora igitsina gabo mu mafoto yashyize ku rukuta rwa instagram yambaye ’Bikini’ uzwi nk’umwenda wo kogana mu bwogero.

Zari usanzwe afite abana 5 yabyaye ku bagabo batandukanye babiri [harimo umuherwe Ivan Ssemwanga] muri bo akaba yarababyaranye n’umugabo we bari kumwe ubu ari we Diamond, yashyize hanze aya mafoto nyuma y’uko we n’umugabo we berekanye ubuheta bwabo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, wari umaze iminsi 40 avutse.

Kugeza ubu, Zari na Diamond baritegura gukora ubukwe nyuma y’imyaka igera kuri ine babana mu buryo butemewe n’amategeko nubwo bamaze kubyarana abana babiri.

Zari aherutse kubwira itangazamakuru ko umugabo we agomba kujya kwirega kwa Sebukwe ndetse ko hari amande agomba kuzatanga bitewe n’uko babyaranye batarasezeranye kandi ko mu muco wabo bitemewe.

Yagize ati "Agomba kwishyura ababyeyi banjye kubera ko twabyaranye abana 2 bose tutarashyingirwa. Mu muco wacu iyo wabyaranye n’umugore mutarashyingirwa baguca amande kuko uba warakoze ibyo utaremererwa. Gusa sinzi amafaranga azatanga ariko ababyeyi banjye baramukunda ntabwo bazamunaniza cyane."

Zari The Lady Boss yavutse kuwa 23 Nzeri 1980. Nyina ni umuhindekazi naho se ni umusomali. Mu buto bwe yakuriye ahitwa Jinja ari naho yize amashuri yisumbuye muri Jinja girls high School, Kaminuza ayiga mu Bwongereza.

REBA HANO AMAFOTO:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa