Mu myaka 12 ishize Butera Knowless yashimiye Umu producer wamukoreye indirimbo kubuntu
Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

Umuhanzikazi w’ubatse izina muri muzika Nyarwanda amazemo imyaka 12 Butera Knowless yashimiye umu-producer wamukoreye indirimbo ye ya mbere ubwo yatangiraga urugendo rwe rw’umuziki .
Ibi yabishuye mu kiganiro yaganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE aho yagarutse ku buzima bwe bw’umuziki amazemo imyaka igera kuri 12 .
Knowless yavuze ko yibuka neza ukuntu Junior Multisystem ariwe wamwinjije mu muziki, amukorera indirimbo ye ya mbere nta kiguzi amuciye.
Ati “Junior Multisystem yakoraga (...)
Umuhanzikazi w’ubatse izina muri muzika Nyarwanda amazemo imyaka 12 Butera Knowless yashimiye umu-producer wamukoreye indirimbo ye ya mbere ubwo yatangiraga urugendo rwe rw’umuziki .
Ibi yabishuye mu kiganiro yaganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE aho yagarutse ku buzima bwe bw’umuziki amazemo imyaka igera kuri 12 .
Knowless yavuze ko yibuka neza ukuntu Junior Multisystem ariwe wamwinjije mu muziki, amukorera indirimbo ye ya mbere nta kiguzi amuciye.
Ati “Junior Multisystem yakoraga muri studio yari ahuriyemo na Lick Lick, umunsi umwe rero yarambonye amenye ko nsanzwe ndi umuririmbyi muri korali yo ku ishuri, yambwiye ko yifuza kunkorera indirimbo kandi ku buntu.”
Icyo gihe Knowless yakoze iyitwa ‘Nyumva’, ubwo iyi ndirimbo yari muri studio Young Junior wari uri mu bahanzi bagezweho yifuje kuyiririmbamo, birangira bayikoranye iba iya mbere y’uyu muhanzikazi igiye hanze mu 2010.
Iyi ndirimbo ikimara gusohoka,yarakunzwe bikomeye bituma Young Junior ahitamo no kuyiririmba mu gitaramo yari yatumiwemo na Meddy, byatumye bajyana kiba icya mbere uyu muhanzikazi aririmbyemo.
Gukundwa kw’iyi ndirimbo kwatumye Lick Lick wakoranaga na Junior Multisystem nawe yiyemeza kuba hafi y’uyu muhanzikazi akomeza kwagura amaboko ye atyo.
Muri iki kiganiro Knowless yashimiye bikomeye Junior Multisystem wamubereye ibuye ry’ifatizo ku muziki, uyu akaba ari we wamukoreye indirimbo ya mbere ku buntu ikamuviramo intangiriro yo kwamamara no kwinjira muri uyu mwuga kugeza ubu umutunze.
Atewe ishema n’urwego agezeho
Junior Multisystem wabaye nk’uwatunze itoroshi ku mpano ya Knowless avuga ko atewe ishema bikomeye n’urwego agezeho, ndetse ko kimwe mu bimushimisha ari uko atigeze yibeshya mu guhitamo Knowless nk’umuhanzikazi wo gufasha.
Ati “Ikintu gikomeye nishimira ni ukuntu ntibeshye, ni umuhanzikazi nahisemo bitewe n’impano ye ndetse nawe ntiyantengushye. Nibaza ko buri wese ubu yumva ukuntu ntewe ishema no kuba naramufashije.”
Nubwo atakiri umuhanzi bakorana umunsi ku wundi, Junior Multisystem ashimira Butera Knowless uburyo afite ubumuntu muri we akazirikana buri ntambwe y’urugendo bagendanye.
Ati “Knowless mufata nka mushiki wanjye, ni umuhanzikazi uzirikana, nubwo tudakorana umunsi ku wundi nziko buri wese aba atekereza ku wundi, ndibuka n’igihe nakoraga impanuka, ni umwe mu bangezeho mbere kandi arankomeza, ndamushimira kandi nkamusaba gukomeza uwo mutima.”
Ku rundi ruhande ariko Junior Multisysytem avuga ko akumbuye bikomeye gukorera indirimbo Knowless, kuko ari umuntu bahuza cyane iyo bari gukorana binatuma ibyo bakoze kenshi biba byiza kurutaho.
Junior Multisystem yagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya album ya mbere ya Knowless ‘Komeza’ yamuritswe mu 2011 akaba yaranakoze ku zindi ndirimbo zinyuranye za Knowless nka Ibidashoboka yakoranye na Humble Jizzo, Inshuti yakoranye na Danny Nanone n’izindi nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *