skol
fortebet

Muchomante ari kwitegura kwibaruka umwana wa gatatu(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Aline Ruseka wamenyekanye nka Muchomante ari kwitegura kwibaruka umwana wa gatatu akaba ari umwana wa mbere agiye kubyarana na Kevin Mfurankase bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Apwana’ yahuriyemo n’abaraperi Dope Zilha na Mapy, mu minsi ishize yasohoye iye wenyine yise ‘Postinga’.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri azikoze nyuma y’igihe gito atangiye gukora umuziki, afashijwe na sosiyete ‘The Savanis’ yashinganye n’umukunzi we Mfurankase.

Iyi sosiyete bashinze ni nayo ifasha umuraperi Dope Zilha uri mu bari kuzamuka neza muri iyi minsi mu njyana ya Hip Hop.

Mu buryo butunguranye, uyu muhanzikazi mu minsi ishize yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto amugaragaza ari kwa muganga yagiye kwipimisha nk’umubyeyi witegura kwibaruka.

Aline Ruseka ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Goma mu 1996. Ubwo yari afite umwaka umwe gusa w’amavuko, we n’umuryango we baje gutahuka mu rwababyaye.

Mu 2008 ni bwo uyu mugore n’umuryango we bagiye muri Ethiopie bahamara imyaka irindwi mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa