skol
fortebet

Mugahinda kenshi Gahongayire yatanze ukuri kwitegura ry’igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, yanenze abatumiye Rose Muhando

Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Aline Gahongayire wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko kudahabwa agaciro nk’abahanzi byabereye muri Rwanda Gospel Stars Live yaririmbyemo Rose Muhando, byiyongereye mu byamubabaje mu rugendo rw’imyaka 22 amaze mu muziki.

Sponsored Ad

Kuva mu 2000 ari mu muziki akorera Imana, aho yahereye muri korali Asaph, yahuye na byinshi by’urucantege ariko akomera ku rufatiro rwa Yesu.

Muri Asaph yatangiriyemo, yamenyeyemo Imana, kuramya, gufata indangururamajwi n’ibindi. Mbese Asaph yamubereye imbuto yavuyemo ubu!

Yatangiye umuziki abantu batariyumvamo ‘Gospel’, ku buryo indirimbo zihimbaza Imana zacurangwaga ku Cyumweru, cyangwa se mu gihe cyo guherekeza umuntu witabye Imana.

Ubu, Gospel yaragutse, ibitaramo n’ibirori abahanzi batumirwamo. Gusa, mu myaka yatambutse wasangaga amashusho y’indirimbo zihimbaza Imana akoze kimwe, ariko ubu byarahindutse bitewe n’ibikorwaremezo, iterambere aba Producer bagezweho n’ibindi.

Abahanzi bashya binjira muri uyu murimo ntibakwiye gucika intege, nk’uko Aline Gahongayire abivuga.

Rwanda Gospel Stars Live; inzira yagenze atayisobanukiwe neza

Ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia, habereye igikorwa cyiswe ‘Rwanda Gospel Stars’ cyaririmbyemo Rose Muhando.

Iki gikorwa cyari kigamije gushyigikira iterambere ry’abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Ndetse, Israel Mbonyi yahize abandi abahabwa Miliyoni 7 Frw.

Gahongayire avuga ko bijya gutangira, kompanyi Master Solution Rwanda yateguye iki gikorwa yabahurije hamwe nk’abahanzi kuri Classic Hotel, ibaganiriza icyerekezo cyayo n’uko bashaka guteza imbere abahanzi bakora Gospel.

Bumvaga neza iki gikorwa, banizezwa amafaranga n’ibihembo. Muri gahunda bahabwaga harimo gutegura imishinga bazafashwa gushyira mu bikorwa, kubafata amashusho azanyuzwa kuri Televiziyo n’ibindi.

Basinye kontaro yo gukora ibyo basabwaga byose, ariko ubwo Covid-19 yadukaga byabaye nk’ibihagaze bituma umushinga udakomeza neza.

Ubwo Covid-19 yagenzaga macye, iki gikorwa cyarasubukuwe abahanzi bongera guhura, baribwirana, imishinga yabo iragaragazwa, banahabwa ‘certificat’.

Nyuma hashyizweho uburyo abahanzi bagombaga guhatana mu cyiciro cy’amatora, ariko bamwe ntibabyumva, kuko hari abafana bavuga ko hari abahanzi bakunda bityo ko bibaye byiza amafaranga bamutoresha bayamuha mu ntoki.

Hari igihe cyageze Gahongayire ava muri ‘group’ ya WhatsApp ku bw’inshingano yari afite, nyuma agarutse asanga ibintu byarahindutse harimo nko kujya gutemberera muri Nyungwe, ntiyabasha kujyayo ku bw’impamvu z’ubuzima; anabona ko hari igitaramo kiri gutegurwa kandi ko abahanzi bagomba kwitegura kuzaririmba ‘Live’. Babwirwaga ko abacuranzi n’abaririmbyi bazabafasha bateguwe.

Gahongayire avuga ko icyo gihe nk’abahanzi, bahawe amafaranga yo kwifashisha mu myiteguro.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko nyuma bahuye n’abagize akanama nkemurampaka, bababwira ibyo bakwiye gukurikiza.

Ngo hashize igihe, bamenyeshejwe ko Rose Muhando ari we muhanzi mukuru uzaririmba muri iki gitaramo. Kuri we ntiyiyumvisha impamvu Rose ari we watumiwe.

Gahongayire avuga ko bitari bikwiye gutumira uyu muhanzikazi, kuko amafaranga bamuhaye bari kuyaha abandi bateguraga cyangwa se abahanzi.

Ati “Ngenze gake sinzi impamvu batumiye Rose Muhando, ariko kubera ko ntari mu bategura kandi hari ibyo nasinye nk’umuhanzi, nk’umuramyi nibyo nagiye gukora.”

“Ariko ndanenga. Ni gute ushobora gutumira umuhanzi ukamusumbisha abandi kandi abo bandi bafite ibyo bakora, ayo mafaranga wakamuhaye wakagombye kuyaha abo baramyi cyangwa se abo bakizamuka kuko wari uje uzanye igitekerezo cyiza cyo gushyigikira abahanzi bakizamuka, cyangwa se ukanayafata ukayashyira mu itegurwa ry’igikorwa kugira ngo bibe byiza kurushaho.”

Gahongayire yavuze ko Rose Muhando atigeze ahura n’abahanzi bagenzi be, akavuga ko mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera, babwiye akanama nkemurampaka ko amafaranga bemerewe nk’abahanzi yo kwitegura batigeze bayahabwa, basaba ko babavuganira.

Akanama ngo kabonye ko ibyo bagiye kujyamo bitarimo ukuri bituma begura-Ibintu avuga ko byabababaje nk’abahanzi. Ariko nyuma abahanzi bahawe sheki y’amafaranga bagombaga kuzabikuza ‘nyuma’.

Uyu muhanzikazi avuga ko bitegereje neza baje gusanga igitaramo kitari icyabo, ahubwo cyari icya Rose Muhando ‘bo ari abahanzi bakizamuka’. Ati “Kuko nta gaciro bigeze baha umuhanzi.”

Yavuze ko umunsi w’igitaramo wageze batazi gahunda, batazi niba bagomba kwipimisha Covid-19 n’ibindi.

Mu kiganiro yanyujije kuri shene ye ya Youtube, Gahongayire yavuze ko yageze kuri Canal Olympia ahagana saa mbiri z’ijoro, asanga ibintu byazambye, avuga ko asaba imbabazi abafana n’abandi batishimiye uko iki gitaramo cyagenze.

Aline yavuze ko yamenye ko Rose Muhando yasabye ko aririmba saa tatu z’ijoro, ngo bitagenda uko ntaririmbe. Icyaje kumutungura ngo ni ukuntu Rose Muhando yageze ku rubyiniro akaririmba ‘Play Back’.

Kuri we, asanga amafaranga Rose yahawe yari gushakirwa ikindi akoreshwa. Ati "[...] Ni gute ushobora gutumira umuhanzi ukamusumbisha abandi kandi abo bandi bafite ibyo bakora? Ayo mafaranga wakamuhaye wakagombye kuyaha abo baramyi cyangwa se abo bakizamuka kuko wari uje uzanye igitekerezo cyiza cyo gushyigikira abahanzi bashya, cyangwa se ukanayafata ukayashyira mu gutegura igikorwa kugira ngo bibe byiza kurushaho."

Gahongayire akomeza avuga ko hejuru y’amafaranga y’umurengera, Rose Muhando yaririmbye ’Play back’, ibintu avuga ko batishimiye.

Ati "...Play back oya, oya, oya rwose! Iyo mubitubwira natwe tukabyiga kuyikora twari kubikora. Rwanda Gospel Stars Live hano mwatubabaje, Basi iyo mutuzanira umuntu ufite ubumenyi bukomeye tukamwigiraho. Ariko ubutaha ntibizongera kubaha.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko atazongera kwitabira iki gikorwa ukundi. Avuga ko iki gitaramo kitari gifite umuntu wo kugisengera, ko bitumvikana ukuntu igitaramo cy’abaramyi nk’iki kiburamo umuntu wo gusenga.

Yari agiye kwishyura amafaranga abacuranzi basabaga:

Aline yavuze ko Rose Muhando akimara kuva ku rubyiniro, amatara yazimijwe hafi isaha yose, hanyuma Aimable wateguye iki gitaramo asabwa kwishyura abacuranzi kugira ngo igitaramo gikomeze.

Yavuze ko amafaranga yayabuze, hanyuma ubuyobozi bwa Canal Olympia bwemera kuguriza Aimable kimwe cya kabiri cy’amafaranga abacuranzi basabaga.

Aline yavuze ko muri icyo gihe yari ari arimo asuka amarira, asenga asaba Imana kwigaragaza kugira ngo abantu badakomeza gutuka izina ryayo.

Avuga ko yafashe ikarita ye arayitanga agira ngo ikurweho miliyoni 1.5 Frw abacuranzi bishyurwe, hanyuma Apotre Yongwe amusanga aho yari ari amubuza gutanga iyo karita, akora mu mufuko akuramo amadorali 450 arayatanga.

Gahongayire yavuze ko ashima bikomeye Apotre Yongwe, kandi ko ubwo yajyaga ku rubyiniro, umwe mu bategura icyo gitaramo yamubwiye ati ‘ubwo se uraririmba nta bantu bahari?’

Yavuze ko agaya cyane Rwanda Gospel Stars Live, asaba imbabazi abantu bose bitabiriye iki gitaramo. Asaba ko abantu nk’aba bategura ibi bitaramo kujya babanza kwigwaho.

Gahongayire yagaye bikomeye abateguye Rwanda Gospel Stars Live, kubwo kudafata neza abahanzi no kutubahiriza amasezerano

Gahongayire yavuze ko amafaranga yahawe Rose Muhando hanyuma akaririmba ‘Play Back’ yari gushakirwa ikindi akoreshwa

Gahongayire yasabye ko hajya habanza kugenzurwa ibitaramo nk’ibi bihuriza hamwe abahanzi, kuko hari ababa bagamije inyungu zabo no guharabika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa