skol

Mugemana yasezeweho bwa nyuma, umukobwa we ‘Queen Cha’ amurata ubutwari

Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026

featured-image

Uwari umuganga w’abakinnyi ba Rayon Sports, Dr Mugemana Charles, uheruka kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, mu muhango witabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye.

Mugemana yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ku wa 13 Mutarama 2026, aho yari amaze amezi hafi ane arwariye.

Mu buhamya bwatanzwe n’imfura ye, Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha, yavuze ko se yamusobanura mu buryo butatu.

Ati “Yakundaga Imana kuko yasengaga cyane, abantu n’akazi. Ikindi abantu bari bamuziho cyane yari umu-sportif. Yakundaga kutubwira amagambo atatu yo kugenderaho ariyo gusenga, kugira ikinyabupfura no gukora.”

Queen Cha yagaragaje ko umubyeyi we yabitayeho cyane kuko yabuze umugore we mu 1998 babanye imyaka umunani gusa. Icyo gihe yari afite imyaka 39, ntiyongera gushaka undi mugore ahubwo ahitamo kurera abakobwa be.

Yavuze ko Mugemana yafashwe n’uburwayi bwa mbere tariki ya 1 Kanama 2025 ariko atarembye cyane. Tariki 15 Nzeri 2025 nibwo yarembye kuva icyo gihe ntiyongeye kuva mu bitaro.

Queen Cha kandi yavuze ko umukino wa nyuma umubyeyi we yagaragayeho ari uwahuje Rayon Sports yakoreye imyaka 30 na Vipers yo muri Uganda.

Uyu mukobwa we yagaragaje ko ubwo umubyeyi we yananirwaga gukura umurwayi iryinyo aribwo yemeye ko yarembye kuko igice cy’iburyo cy’umubiri we cyari kitagikora neza.

Ubwo yakorerwaga operasiyo, Mugemana ntiyongeye kuvuga byinshi, icyakora yanyuzagamo akaririmba, mu gihe ijambo yashoboraga kuvuga ari ‘Amen’ gusa.

Ababanye na Mugemana muri Korali Umusamariya mwiza yaririmbagamo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bashimye ubutwari n’ishyaka ry’umurimo w’Imana byamuranze.

Uyu mugabo kandi yagiye ayobora iyi korali mu bihe bitandukanye. Abayigize bagaragaza ko bazakumbura uko yabategurira gahunda zitandukanye.

Mugemana Charles yavukiye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, tariki ya 6 Ukuboza 1958 ari umwana wa 11 muri 12 bavukanaga.

Mu 1990 yashakanye na Nyiraneza Adeline waje kwitaba Imana mu 1998, amusigira abana batatu b’abakobwa aribo Mugemana Yvonne n’impanga Mugemana Cynthia na Mugemana Ange nawe waje kwitaba Imana.

Yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiga n’Amategeko muri ULK. Yakoze muri bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akora mu bya Remera Rukoma n’i Butare, mbere yo gushinga ivuriro rye.

Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha, yavuze ko umubyeyi we Mugemana Charles, yari umuntu ukunda gusenga, gusabana na siporo

Mugemana Charles yitabye Imana afite imyaka 68

Abafana ba Rayon Sports baherekeje Mugemana wabaye umuganga w’iyi kipe imyaka 30

Mugemana Charles azibukirwa ku gukunda abantu byamurangaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa