skol
fortebet

Mugisha Moïse yasezeye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Sep 2025

Mugisha Moïse yasezeye muri Shampiyona y'Isi y'Amagare

Sponsored Ad

skol

Mugisha Moïse wari mu bakinnyi b’u Rwanda bazakina isiganwa ryo mu muhanda [Road Race] muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo, yavuyemo kuko agiye kuvurwa "infection" mu menyo zatumye adashobora no kwitoza.

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ni bwo byemejwe ko Mugisha Moïse yasimbujwe Byukusenge Patrick mu bakinnyi b’u Rwanda bazakina ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.

Muri Tour du Rwanda 2025 yabaye muri Gashyantare, Mugisha yakoze impanuka aragwa ababara amenyo abiri y’imbere, ariko akomeza gukina bisanzwe.

Si ugukina gusa ahubwo yakomeje no kwitoza ashaka kuzahangana muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, anakina umunsi wa mbere ubanza, aho abakinnyi basiganwaga n’ibihe mu bagabo bakuze [Men Elite Individual Time Trial], aba uwa 31.

Gusa nyuma y’iri siganwa ububabare bwariyongereye cyane kugeza ubwo ananiwe no gukora imyitozo, byatumye ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri, ajyanwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo avurwe "infection" mu menyo.

Mugisha Moise yavuze ku burwayi bwe, yemeza ko ahubwo azashyira imbaraga mu masiganwa Nyafurika azakurikiraho. Ati “Bibaho gusa ndababaye, mfite ikibazo gikomeye. Ubu intego ni Shampiyona Nyafurika.”

Mu irushanwa ryo ku Cyumweru ari na ryo rikomeye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi batanu. Abo ni Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa