skol
fortebet

Igitutu cya Gen. Muhoozi Kainerugaba gitumye Bebe Cool ahindura intekerezo kuri Mutesi Jolly

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Igitutu cya Gen. Muhoozi Kainerugaba gitumye Bebe Cool ahindura intekerezo kuri Mutesi Jolly

Sponsored Ad

skol

Mu gihe ikibazo kiri hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, na Mutesi Jolly cyari gikomeje kuvugisha benshi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yafashe iya mbere ahamagara Bebe Cool kugira ngo amugire inama ku cyakorwa.

Bebe Cool yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi, baganira ku makimbirane yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko yabivuze, Muhoozi yamusabye guhagarika gukomeza gushyira hanze ubutumwa n’andi makuru ajyanye n’iki kibazo, ahubwo agaha umwanya inzira y’ubwumvikane.

Uyu muhanzi yavuze ko Muhoozi yamwibukije ko hari ibibazo bishobora gukemurwa hatabayeho kubishyira mu ruhame, cyane cyane iyo bireba abantu baziranye cyangwa bafite aho bahuriye. Yongeyeho ko yemeye inama yahawe ndetse afata umwanzuro wo kudakomeza gukwirakwiza amakuru yari amaze iminsi atangaza.

Ihamagarwa rya Muhoozi rije mu gihe ikibazo cya Bebe Cool na Mutesi Jolly cyari cyafashe indi ntera, nyuma y’uko uyu muhanzi avuze ko afite ibimenyetso bishimangira ibyo ashinja Jolly ndetse akanatangaza ko yiteguye kubikoresha mu gihe ikibazo cyagera mu nkiko.

Nubwo impande zombi zari zatangiye kuganira binyuze mu banyamategeko no ku mbuga nkoranyambaga, amagambo ya Bebe Cool agaragaza ko inama ya Gen Muhoozi ishobora kuba ari yo yahinduye icyerekezo cy’iki kibazo, ikerekana inzira y’ibiganiro aho gukomeza guterana amagambo mu ruhame.

Kugeza ubu, nta butumwa bwa Mutesi Jolly buratangazwa ku ihamagarwa rya Gen Muhoozi, ariko amagambo ya Bebe Cool agaragaza ko yiteguye gukurikiza inama yahawe no guha amahirwe inzira y’ubwumvikane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa