skol

Mukura VS yabitse burundu umwanya ‘Mama Mukura’ yicaragamo muri Stade ya Huye

Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025

featured-image

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko umwanya wo muri Stade ya Huye wicaragamo Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’ witabye Imana, nta muntu uzajya uwicaramo igihe iyi kipe yakiriye imikino.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Mukura VS, Mutuyimana Jean Paul, mu muhango wo gushyingura Mama Mukura wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ari naho uyu mukecuru yari atuye, witabirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sport.

Visi Perezida wa Mukura VS, Mutuyimana Jean Paul, yatangaje ko aho Mama Mukura yakundaga kwicara muri Stade ya Huye, nta wundi uzongera kuhicara igihe iyi kipe yo mu Karere ka Huye ari yo yakiriye imikino.

Ati “Bitewe n’amateka afitanye na Mukura VS n’urugendo twakoranye, twarababaye tucyumva inkuru y’akababaro. Twagize igitekerezo ko mu kumuha icyubahiro n’agaciro akwiye, twareba umwanya yakundaga kwicaramo kuko twari tubizi ko udahinduka.”

“Tuzajya tuwubika ku buryo nta wundi mufana uzongera kuwicaramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye mu rugendo yagendanyemo n’ikipe ye yihebeye ya Mukura. Bibaye byiza umwanya wa Madeleine wagakwiriye kuba uhari no ku mikino y’Ikipe y’Igihugu.”

Mutuyimana kandi yashimiye byimazeyo Hakim Sahabo wagize uruhare mu guherekeza uyu mubyeyi, bitewe n’umubano bagiranye ubwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bajyaga kumusura.

Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa