skol
fortebet

Mu magambo yuzuye agahinda Meddy yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubaha ibyishimo bicagase

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda Ngabo Medard wamamaye cyane nka Meddy yiseguye ku bakunzi be nyuma yo kutabashimisha nkuko yari yabiteguye mu gitaramo cyo kwita Izina cyabaye kuruyu wa gatandatu Taliki 7 Nzeri muri Kigali Arena.
Mu butumwa bwuzuye agahinda yacishije ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko ibyamubayeho byari birenze ubushobozi bwe ndetse ko yari yaje yiteguye bihagije gushimisha abakunzi be nkuko bisanzwe.
ati" Reka Mfate aya Mahirwe nshimire buri umwe wese waje (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda Ngabo Medard wamamaye cyane nka Meddy yiseguye ku bakunzi be nyuma yo kutabashimisha nkuko yari yabiteguye mu gitaramo cyo kwita Izina cyabaye kuruyu wa gatandatu Taliki 7 Nzeri muri Kigali Arena.

Mu butumwa bwuzuye agahinda yacishije ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko ibyamubayeho byari birenze ubushobozi bwe ndetse ko yari yaje yiteguye bihagije gushimisha abakunzi be nkuko bisanzwe.

ati" Reka Mfate aya Mahirwe nshimire buri umwe wese waje kutwereka urukundo ndetse no kudushyigikira muri Kigali Arena mu gitaramo cyo kwita Izina.

Ariko, nejejwe no kubasaba imbabazi nbikuye kumutima kubw’akanya gato nabaririmbiye,kubw’imbogamizi zari zirenze ubushobozi bwanjye,n’ukuri siko nabyifuzaga. nakomezaga kumva amajwi yanyu aho narindi mu cyumba cyange akomeza guhamagara izina ryange.

Nukuri nashakaga kubaririmbira buri ndirimbo yose nari nabateguriye. Murakoze kubyumva, Murakoze kubw’urukundo rwanyu rwiteka!
Kigali Arena Nzagaruka!
Kigali hazahora ari murugo haryoshye!
"

Meddy yari yabanje kujya kwita Izina Ingagi mu Kinigi

Muri iki gitaramo umuhanzi Meddy yaririmbye indirimbo enye gusa arizo "Sibyo","No women no cry" y’umuhanzi Bob Marley, “Everything” yafatanije kuyiririmba na Uncle Austin,asoza aririmba "Ntawamusimbura".

Akimara kuva ku rubyiniro byageze aho abafana basakuza cyane mu majwi yumvikanye bahamagara Meddy ndetse bakanaririmba indirimbo ze ariko ntacyo byigeze bitanga kuko abatuguye iki gitaramo bateguye urubyiniro hajyaho Ne-Yo.

Meddy ni izina rimaze kuzamuka cyane ndetse akaba amaze kugira ibikorwa byinshi bituma amenyekana cyane ndetse akanakundwa numubare utari mucye, yaba mu Rwanda ndetse no muri Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa