Munyakazi Sadate na Hadji Kanyabugabo basohowe muri group ya WhatsApp yo gufasha Rayon Sports
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yatumye aba bombi basohorwa muri group ya WhatsApp ihuza abafana ba Rayon Sports bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye.
Iki kibazo cyatangiriye ku butumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS.
Mu butumwa bwe, Sadate yagaragaje ko umwaka utaha azashora amafaranga muri Rayon Sports kugira ngo ibe iye, amagambo atakiriwe kimwe n’abafana. Bamwe bameranya na we, mu gihe abandi batemeranyaga na we ku buryo yakoresheje.
Nyuma y’aya magambo, Kanyabugabo Mohamed Hadji yinjiriye Sadate muri group ya WhatsApp y’abafana ba Rayon Sports bashyigikira ikipe mu buryo bw’amafaranga.
Kanyabugabo yamwibukije ko niba afite ubushake bwo gushora amafaranga mu mupira w’amaguru, ashobora kuyashora muri Kinazi FC aho kuyashyira muri Rayon Sports.
Ibi byakuruye impaka ndende hagati y’aba bombi, aho Munyakazi Sadate yamusubije avuga ko nk’umusilamu w’ukuri atakabaye yitwara uko avuga ayo magambo.
Urujya n’uruza rw’aya magambo rwageze aho abayobozi b’iyo group bafata umwanzuro wo kubasohoramo bombi, banabasaba kwitaba perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Nyamara, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Munyakazi Sadate yagaragaje ko atiteguye kwitaba Perezida Thaddée, asobanura ko ikibazo cye na Kanyabugabo Mohamed Hadji atari ikibazo kireba ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Yavuze ko ari ikibazo bwite cyabo bombi bagomba kugicyemura hagati yabo, batagombye gushyiramo ikipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *