skol
fortebet

Muri Miriyari zituye isi ni wowe unyura! Urukundo ruravuza ubuhuha kwa Meddy n’umugore we Mimi

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngabo Medard Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamamaye nka Meddy we n’umugore we bakomeje kugaragariza isi ko baryohewe n’umunyenga ww’urukundo barimo kandi ko buri wese anyuzwe no kuba afite undi mu buzima bwe.

Sponsored Ad

Aba bombi bakunze kugaragarizanya amarangamutima buri umwe afitiye undi babinyujije ku imbugankoranyambaga bakoresha.

Kuri iyi nshuro Mimi umugore wa Meddy yifashishije urukuta rwe rwa instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yibukije umugabo we Meddy urwo amukunda ndetse ko anyuzwe no kuba amufite.

Mu butumwa Mimi yanyujije kuri instagram yagize ati: ”Ndagukunda Meddy, Miliyari 7 zituye ku isi ariko ni wowe unyura.” Meddy nawe atazuyaje yahise amusubiza agira ati:”Nanjye ndagukunda Mimi.”

Si rimwe si kabiri aba bombi bateranye imitoma ku imbugankoranyambaga zabo kuburyo abantu benshi usanga bibaza ibanga bakoresha kugirango bahorane umunezero mu rukundo rwabo nkuko bigaragara.

Urukundo rw’aba bombi rugaragara nk’urukundo rw’abantu bakimenyana ndetse bagitangira gukundana kuko akenshi usanga abantu bamaze kubana hari ibintu byinshi bigabanuka noneho bamara kubyara bikaba akarusho mu gihe aba bo na nyuma yo kwibaruka imfura yabo urukundo rwabaye nkaho aribwo rutangiye.

Meddy na Mimi ni imwe muri Couple zitanga urugero rw’imibanire myiza hagati y’abakundana cyangwa se abashakana bose ari ibyamamare kandi ntibibabuze kuzuza inshingano zabo z’urugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa