skol
fortebet

Musaza wange yapfuye ari nge Umurwaje, Papa wange niwe wagiye mbere! Ikiganiro na Kazeneza Marie Merci uri mubahatanira Missrwanda 2022

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kazeneza Marie Merci ni umukobwa w’Imyaka 25, Uvuka mukarere ka Rubavu intara y’Iburengerazuba. akaba umwe mubahatanira ikamba rya Missrwanda 2022. Amajonjora yibanze akaba yarabonye PASS imwemerera gukomeza mukindi kiciro.

Sponsored Ad

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KAZENEZA MARIE MERCI

Uyu mukobwa ufite umushinga wihariye wo kunganira Uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga. aho ateganya kuzakora Gahunda (Program) ya Mudasobwa izafasha abiga mumashuli kuva mu yabanza kugeza muri kaminuza.

Kazeneza afite ikizere cyo kwegukana Missrwanda

Igitekerezo cyikorwa ryuyu mushinga, Kazeneza avuga ko cyashibutse cyane mumuryango we ndetse agaterwa imbaraga nanone n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibintu hafi yabyose bihagarara, amashuli agafungwa ariko abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bo ntibakomwe munkokora.

Ati" Mama akora muburezi, Papa nawe yabukozemo kandi nambere atarapfa yakundaga kumbwira ibintu bitatu ngomba kubaha, Uzubahe Imana, Uzubahe Ababyeyi kandi Uzubahe Uburezi. rero izo mpamvu zituma ndushaho kumva ko hari itafari nashyira Muburezi bw’u Rwanda"

Kazeneza ahamya ko niyo ataba nyampinga w’u Rwanda ntakizamubuza kuba yashyira mubikorwa umushinga we. Ati" Nubundi narawutangiye kandi ugomba gukorwa ntankomyi"

Kazeneza kandi si ubwambere yitabiriye amarushanwa yu Ubwiza dore ko mu mwaka wa 2016 yitabiriye amarushanwa ya Miss and Mister UTB yari yarateguwe na Kaminuza ya UTB. icyo gihe yaje kwegukana Amakamba abiri, arimo Igisonga cyambere ndetse na Miss waryoheje Amafoto (Miss Photogenic).

Marie Merci abitse amakamba abiri yakuye muri Kaminuza ya UTB

Mubuzima busanzwe, Kazeneza ni umukobwa utuje, akaba yikundira Ifiriti cyane, akaba yikundira kwinywera umutobe w’Imyembe ariko akanga Kanyanga. gusa nubwo benshi bamubona kumafoto yishimye ariko agendana intimba kumutima we.

Mumwaka wa 2006 kuwa 9Ugushyingo, niwo munsi papa we umubyara yitabiyeho Imana, asobanura ko ari italiki itajya imuva mumutwe kandi ko akora ibishoboka byose ngo agere kuntego nyinshi zirimo nizo yajyaga aganiraho nuyu mubyeyi we ataratabaruka.

Indi taliki kandi itajya imuva mumutwe ni 16 Gashyantare 2021, aho yaramaze igihe arwaje musaza we ariko akaza gupfa muburyo nawe atatekerezaga. Ati" Narimaze igihe murwaje, Gusa igihe apfa nabonaga ahubwo arimo gukira. rero iyo shusho ntijya imva mumutwe"

Kuwa 26 Gashyantare 2022 hateganyijwe igikorwa nyirizina cyo gushaka Abakobwa bagomba kujya mu Mwiherero. abo bakobwa kandi nibo bazatoranywamo umukobwa uhiga abandi agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse muribo niho hazavamo n’abandi bazegukana andi makamba atandukanye.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KAZENEZA MARIE MERCI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa