Mutabazi Isingizwe Sabine wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli bamaze igihe bakundana, ndetse bakaba bitegura no kurushinga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sabine Mutabazi yemeje ko yambitswe impeta n’umukunzi we ku wa 7 Kamena 2026, ashimangira Imana yabahuje.
Mu 2023 nibwo bwa mbere Mutabazi Sabine yemeje iby’urukukundo rwe na Kevin Musemakweli, bivuze ko bamaze imyaka irenga itatu bari mu munyenga w’urukundo.
Kevin Musemakweli umusore w’Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akava ariwe wigaruriye umutima w’uyu mukobwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *