skol
fortebet

Mutesi Kenia witabye Imana hashize Ukwezi akoze Ubukwe, Yashyinguwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe: Sunday 06, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 4 Werurwe 2022 nibwo inkuru mbi yabaye kimomo ko Mutesiwase Kelia wmenyekanye kubera inkuru y’Urukundo rwe na Rutayomba Jacques ko yitabye Imana gusa benshi bakaba bagishidikanya kucyateye urupfu rwe.

Sponsored Ad

KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA MUTESI KELIA

Muganga witaga kuri uyu Muryango, nawe yunze muryabavuga ko yarozwe, ahamya ko indarwa Mutesi yarafite atariyo ymwishe. Rutayomba Jacques we yavuze ko nubwo Umugore we apfuye, ariwe wambere n’Uwanyuma akunze. Ati" Uransize ariko ni wowe wambere ni nawe wanyum nkunze".

Kuruyu wa 6 Werurwe 2022 niwo munsi waruteganyijwe ngo bazajye Kwirega k’Umuryango w’Umukobwa i Rubavu, ndetse ni nabwo hari gutangwa inkwano kugirngo bazaashyingiranwe imbere y’Imana Imiryango yarabahaye Umugisha.

Kuwa 27 Mutarama nibwo aba bombi basezeranye kubana nk’Umugabo n’Umugore muburyo bwemewe n’amategeko, Mugihe taliki ya 27 Werurwe 2022 aribwo hari hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Mutesi yitabye Imana mu Kwezi yavutsemo dore ko yavutse kuwa 10 Werurwe 2000, yitaba Imana kuwa 4 Werurwe 2022. bivuze ko yarafite imyaka 22 y’Amavuko.



Mutesi yasezeweho bwanyuma

KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA MUTESI KELIA

Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafarng y’u Rwnda.

Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa