Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza ku majwi yo ku mbuga nkoranyambaga muri Miss Rwanda arashinjwa uburiganya [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019
Umukobwa witwa Mutoni Deborah arashinjwa gutekinika mu byerekeye gushaka amajwi ku mbuga nkoranyambaga, yo kumufasha kubona itike imugeza mu mwiherero w’abakobwa 20 mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019,aho kuri ubu amaze gutorwa n’Abarabu n’Abahinde gusa.
Icyiciro cyo gutora ba Nyampinga ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram cyatangiye guteza urunturuntu mu bantu, kuko umukobwa witwa Mutoni Deborah yakoresheje application imwongerera Likes kuri Instagram kugira ngo yigaranzure Mwiseneza Josiane umuzengereje.
Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’aba bakobwa bose uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka likes ku mbuga nkoranyambaga,aho uzagira amajwi menshi azahita akatisha tike imwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda uzinjiramo abakobwa 20 gusa.
Amatora yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaraza ko Mwiseneza Josiane wamenyekanye kubera ko yaryitabiriye agenda n’amaguru, ariwe uri imbere kuri Instagram na Facebook mu bakunze ifoto ye (likes).
Ku rubuga rwa Instagram ifoto ya Josiane imaze gukundwa(Likes) n’abantu basaga ibihumbi 16, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Mutoni Deborah we ifoto ye yakunzwe(Likes) n’abasaga ibihumbi 12.
Ku rubuga rwa Facebook nabwo Mwiseneza Josiane yanikiriye abo bahanganye, kuko afite amajwi asaga 3000 (Likes), Umutoni Deborah afite amajwi 500 (Likes), n’aho Kabahenda afite amajwi 460(Likes).
Mutoni Deborah uhagarariye intara y’Uburengerazuba arashinjwa gusa iy’ubusamo mu gushaka amajwi,kuko abagera ku bihumbi hafi 14 by’amajwi afite kuri Instagram, yiganjemo abantu bakomoka muri Asia.
Benshi mu bakurikira aya marushanwa barashinja uyu mukobwa Mutoni Deborah gukoresha applications zongera umubare wa likes ku ifoto ye kuri Instagram.
Mu bantu basaga ibihumbi 14 byatoye Deborah, higanjemo umubare munini hafi 90% w’abantu bo mu bihugu by’Abarabu na Aziya, igice kinini ni Ubuhinde na za Pakistan.
Irushanwa ryo gutora kuri Instagram na Facebook rizarangira ku wa 05 Mutarama 2019, aho umukobwa uzaba afite likes nyinshi azahita yinjira mu bakobwa 20 bazinjira mu mwiherero uzavamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Mutoni Deborah arashinjwa gutekinika amajwi
source:ISIMBI.rw



Ibitekerezo
Mbivuga ngaho ni munyumvire peeee
Hhhhhhhhhhhhh.
Abarusiya twarabavuze.
Kwivanga mu matora kwabo