skol
fortebet

Muyoboke yahishuye ko Jado Castar yahosheje amakimbirane ya The Ben na Melodie

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muyoboke Alex uri mu bamaze igihe kinini mu myidagaduro Nyarwanda yahishuye ko Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar uri mu banyamakuru bamaze kubaka izina mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu kunga The Ben na Bruce Melodie bavugwaho kutavuga rumwe.

Sponsored Ad

Muyoboke yabigarutseho ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuri Jado Castar mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, yari yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena.

Ati “Nkunda gushima abantu bakiriho. Uyu mugabo [Jado Castar] afite ubwenge budasanzwe, ni we wenyine uhamagara umuhanzi akamubwira ati bigende gutya cyangwa gutya kandi akabikurikiza bitewe n’uko aba abona ari inama ikenewe. Mwabonye intambara yama-team, ni we wayihosheje. Ni we watumye abagize 1:55 AM na Melodie bitabira igitaramo cya The Ben.”

Umwuka mubi hagati y’abo bahanzi, watangiye mu 2021 ubwo The Ben na Coach Gael bari batangiye gukorana ariko bakananiranwa.

Coach Gael wahise ashinga Sosiyete ya 1:55 AM Ltd, yahise atangira gukorana na Bruce Melodie, kuva ubwo hatangira ubushyamirane butasibaga ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

By’umwihariko mu 2023 imyidagaduro mu Rwanda yaranzwe n’inkuru nyinshi zigaruka kuri The Ben na Bruce Melodie, zigamije ku bahanganisha nyuma y’ibitaramo aba bahanzi bakoreye mu Burundi ndetse na mbere yaho.

Muri Kanama 2024, The Ben na Coach Gael bashyize hasi amakimbirane bari bamazemo iminsi, bafata icyemezo cyo kwiyunga ndetse basangiza ababakurikira amafoto bari gusangira.

Byanaje no kugaragazwa n’uko Coach Gael n’abo bakorana bose bitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 01 Mutarama 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa