skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yaciye ibintu kubera amafoto yifotoranyije n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 akaryubakamo izina rikomeye kubera abafana benshi yari afite,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’abanyarwenya bakomeye barimo Samusure,Kibonke na Njuga.

Mwiseneza Josiane yifotoje ari kumwe n’aba bagabo bazwi cyane muri filimi ya Seburikoko bituma benshi bavuga amagambo atandukanye,agaruka ku gikundiro uyu mukobwa afite.

Aba bakinnyi ba filimi bakomeye hano mu Rwanda ntibigeze bahisha amarangamutima yabo ko bashyigikiye Mwiseneza, ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryari ririmbanyije muri Mutarama 2019.

Aba bagabo 3 bigeze gushyira hanze amashusho bari kurya inyama bavuga ko bari kwishimira intsinzi ya Nyampinga w’ u Rwanda Mwiseneza Josiane.

Mwiseneza Josiane ari mu myiteguro yo gutangira umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda ndetse yaraye yakiriye abadepite bo muri Canada baje kumufasha.

Ibitekerezo

  • Biracyaza kbs courage mwiseneza

    Ariko narumiwe jyewe bakomeyehehe ? Kumwuga umunwa ? Hahahh nkota jya ureka abasazi bisarire kuko bituma babona igihumbi cyo kurya ariko gukomera ko puuuu !!!

    Mwiseneza Oyeeeee Turagushyigikiye.

    arko ntimugakabye namwe
    ubu aba bakomeyehe koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa