Myugariro Manzi Thierry yerekeje muri AS Kigali nyuma y’igihe nta kipe afite ari gukinira
Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

Myugariro Manzi Thierry yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 nyuma y’amezi atandatu yari amaze nta kipe afite yo gukinira.
Kuva muri Kanama 2022, Manzi Thierry nta kipe yari afite hari nyuma yo gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc yari asojemo amezi 6 y’amasezerano nyuma yo kuva muri Dila Gori yo muri Georgia.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta kipe yari afite aho byanavuzwe ko aho yagerageje gukomanga hose nko muri Rayon Sports bamuteye utwatsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2023, AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro amasezerano y’imyaka 2.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti "Manzi Thierry yasinyanye amasezerano y’imyaka 2 na AS Kigali."
Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Marines FC y’i Rubavu, Rayon Sports kuva 2015 kugeza 2019, 2019-2021 yari muri APR FC aho yavuye yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia, muri Gashyantare 2022 yahise asinyira amezi 6 FAR Rabat.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *