Myugariro w’umunya-Maroc yasezeye ikipe y’Igihugu ya Maroc
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Myugariro w’umunya-Maroc ukinira Al-Sadd SC yo muri Qatar, Romain Paul Ghanem Saïss wari umaze imyaka 14 mu kipe y’Igihugu ya Maroc, yatangaje ko yayisezeyemo ndetse aha ikaze abato bazayihamagarwamo.
Uyu myugariro w’imyaka 35, yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026.
Romain yavuze ko yishimiye gutangariza abakunzi be ko igihe kigeze cyo gutangaza ko yasezeye mu kipe y’Igihugu ya Maroc yabereye kapiteni igihe kirekire.
Yakomeje avuga ko we ikipe y’Igihugu yayihaye byose yari afite kuva mu bwana bwe kugeza asezeye.
Uyu myugariro kandi, yashimiye Umwami wa Maroc, Mohammed VI ku bw’Ibikorwaremezo bimaze kubakwa muri iki gihugu no ku bwo gukomeza gushyigikira umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Saïs yanashimiye bagenzi be bakinanye mu kipe y’Igihugu n’abatoza bamugiriye icyizere mu bihe byose babanye mu bihe bitandukanye.
Romain kandi yasoje ashimira umuryango avukamo n’umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana be, bamubaye hafi mu gihe cyose yamaze mu kipe y’Igihugu.
Muri ubu butumwa, yasoje avuga ko azahora ari ‘Intare’ nk’uko ikipe y’Igihugu ya Maroc yitwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *