skol

Myugariro wa Police FC Jean Marie Vianney yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka 8 [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 June 2021

Uyu muhango ukaba waraye ubaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 ubera muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Police FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney yateye ivi yambika impeta y’urudashira umukunzi we Rurangwa Soleil bari bamaze igihe bakundana.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’iki Cyumweru kuri The Manner Hotel mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwaka wahiriye uyu mukinnyi mu buzima busanzwe butari ruhago kuko tariki ya 26 Gashyantare 2021,aribwo Muvandimwe JMV yamuritse ku mugaragaro igitabo (dissertation) yanditse asoza amasomo y’icyiciro cya kabiri (Licence) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Yigaga mu Ishami ry’icungamutungo (Finance). Yatsinze ari mu cyiciro cya ‘distinction’ aho yagize amanota 15 kuri 20.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muvandimwe Jean Marie Vianney yavuze ko we na

Kimwe n’abandi bantu bakundana, nabo ngo bagiye bashwana bagatandukana ariko bakongera bakiyunga kugeza uyu munsi ubwo bafataga umwanzuro wo guhitamo kuzabana akaramata.

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse ejo nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.




Source: Radiotv10.rw

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sandrine Isheja yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’umugabo we muri...

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM,yasazwe...
15 October 2021 0

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya...

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza...
15 October 2021 0

Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Godly’ agiye gutaramira...
14 October 2021 0

Umuraperi Tyga yatawe muri yombi

Ray Nguyen-Stevenson wamenyekanye ku izina rya Tyga nk’umuraperi yatawe...
14 October 2021 0

Marina yayishuye byinshi ku mukunzi we mushya

Umuhanzikazi Marina yahishuye byinshi kurukundo rwe ,anahamya ko afite...
14 October 2021 0

Tiwa Savage atewe imfunwe n’abana be bazabona amashusho ye akora imibonano...

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria Tiwa Savage yatangaje ko atazatanga...
14 October 2021 0