skol

Namushatse tuba mu nzu y’ibihumbi 20 Frw- Clapton ku mugore we washyize itafari kuri filime yamuritse ’Deceiver’

Yanditswe: Monday 30, Jun 2025

featured-image

Mugisha Emmanuel, uzwi cyane nka Clapton Kibonge, ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera uruhare yagize mu gukundisha benshi sinema nyarwanda. Uyu mugabo usigaye anatunganya filime, yagaragaje ishimwe rikomeye afitiye umugore we Ntambara Jacky, amwita “inkingi y’urugendo” rwe mu ruganda rwa filime.

Ibi yabivuze ubwo yamurikaga filime nshya yise ‘Deceiver’, izatangira kugurishwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2025. Ni filime ifite ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu miryango.

Amakuru dukesa InyaRwanda, Clapton yavuze ko umugore we ariwe ntandaro yo kurambiriza mu rugendo rwuzuyemo ibigeragezo byinshi. Ati “Twabaye mu nzu y’ubukode ya 20,000 Frw, nyuma tujya mu y’iya 30,000 Frw harimo saloon ariko itarimo intebe. Ariko yari umuntu wemera gukomeza kunyitaho, akemera ko tugenda gahoro, ariko tudacogora. Yanyizeye kuva ku munsi wa mbere.”

Clapton avuga ko impano ye yayubatse kuri byinshi birimo no kwigomwa, kwihanganira ibihe bikomeye, ariko hejuru ya byose – ku rukundo rw’umugore we. Ati “Nta n’ibihumbi 10 Frw nabonaga muri sinema ubwo natangiraga. Ariko hari icyizere nari mfite imbere muri njye. Iyo ndi kumwe na Ramjaane Niyoyita twatangiranye, twiyumvishaga ko igihe kizagera ibintu bigahinduka.”

Yagize ati: “Hari igihe nabaga mfite igitekerezo cyo kwandika filime, nkabyuka nijoro nkajya kwicara ahantu ntekereza. Umugore wanjye aba azi neza ko hari igikorwa gikomeye ndi gukora, agaha agaciro ibyo nibwira. Ntiyigeze ambangamira na rimwe.”

Uyu mugabo utuye ubu mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, avuga ko sinema yayitangiye nta bushobozi afite, ariko ko ubu ari gutangira gusarura imbuto z’ibyo yabibye. Kuri we, ‘Deceiver’ ni intangiriro y’urundi rwego rushya rwo gukora sinema ifite umurongo usobanutse kandi ifite icyo yigisha sosiyete.

Yanashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje kugaragaza ubushake mu guteza imbere inganda ndangamuco, by’umwihariko sinema, ashimangira ko nawe afite inshingano zo gutanga umusanzu we. Ati “Iyo ubona hari icyizere igihugu
kigushyiramo, biraguhindura. Ni yo mpamvu nanjye niyemeje gukora ibihindura imibereho y’abanyarwanda binyuze muri sinema.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa