skol
fortebet

Nana agiye gukora ubukwe mu gihugu cy’u Bubirigi

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid biravugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umusore uba mu gihugu Bubiligi
bamaze imyaka 3 bakundana.
Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.
Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye (...)

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid biravugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umusore uba mu gihugu Bubiligi
bamaze imyaka 3 bakundana.

Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by’ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa