skol
fortebet

Nana avuze ikintu cyamushimishije mu rugo, yerekana impeta umugabo we yamwambitse

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nka City Maid yakinyemo yitwa Nana ahishuye ikintu cyamushimishije mu kubana n’umugabo we aherutse gusanga mu Bubiligi yerekana n’impeta aherutse kumwambika.

Sponsored Ad

Nana uri kubarizwa mu Bubiligi aho yazanze umukunzi we kuri ubu babana nk’umugore n’umugabo yavuze ko yishimira cyane kuba yarabanye n’umugabo w’inzozi ze.

Mu Kiganiro na Chita yabajijwe ikintu cyamushimishije cyane mu rugo nk’umuntu warugiyemo mu gusubiza agira ati" Ikintu kinshimisha kurusha ibintu n’ukubana n’umugabo nkunda kandi nawe ankunda, Kuba mbana n’umugabo w’inzozi zange birandyoyera".

Umunyamakuru yaboneyeho kumubaza ikintu yatinyaga mbere yo kujya mu rugo ndetse yumvaga kizamugora Nana avuga ko ikintu atumvaga neza ari ukuntu umuntu abana nundi igihe cyose ntamurambirwe.

Ati" Ikintu nibazaga mbere ntarabana n’umugabo nibazaga ukuntu abantu babana iminsi yose bahurira kuri buri kimwe ahantu hase bari kumwe ntibarambirwe natekerezaga ko aribyo bishobora kuzambaho ariko nasanze atari byo kuko nta kintu kiryoha nko kubana n’umuntu ukunda kandi wizeye".

Umunyamakuru yamubajije ikintu yaba akumbuye mu Rwanda n’abantu akumbuye cyane, mu gusubiza Nana yavuze ko akumbuye u Rwanda muri rusange umuryango we, inshuti ndetse n’abakunzi be cyane ko yari amaze kwamamara hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa