skol
fortebet

Nana yashimiye byimazeyo umukunzi we wamuhaye impano y’imodoka(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko Filime y’uruhererekane izwi nka City Maid yanamuhaye izina rya Nana yashimiye byimazeyo umugabo we wamuhaye impano y’imodoka.

Sponsored Ad

Abinyujije mu butumwa buherekejwe n’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Nana yagaragaje ko yanyuzwe n’impano nziza yahawe n’umugabo ndetse ko yishimira cyane imbaraga umukunzi we akoresha kugira ngo yishime.

Yagize ati" Icyo navuga ni wow kandi birumvikana ko nishimye".Ati"Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye kubw’iyi mpano nziza wampaye, nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda".

Umwaka ugiye gushira Nana yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho yari asanze umukunzi we bari no kwitegura ubukwe mu minsi ya vuba.

Nana aherutse guhishurira Igihe ko umugabo we bari bamaranye igihe ndetse ko hari bimwe yagendeyeho mu guhitamo Patrick nkumuntu wamubera umugabo.

Ati “Hari igihe umuntu muba muhuza, sinavuga byinshi mu byo namukundiye ariko ikiruta ibindi ni uko twahuje byose. Ameze nk’impanga yanjye!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa