skol

Naomi Campbell nyuma yo kwibaruka ku myaka 50 yahishuye ibyiyumviro yagize ubwo yabonaga umwana

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Naomi Campbell wabaye icyamamare mubijyanye no kumurika imideli mu Bwongereza yahishuye umunezero yagize nyuma yo kubona umwana ku myaka ye 50, nyuma y’igihe kinini amutegereje yaramubuze

Uyu mubyeyi wagize umwana ku myaka 50 y’amavuko yavuze ko ‘mu bihe bidasanzwe’ yabayemo umubyeyi yumvaga indirimbo z’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Bob Marley.

Uyu munyamideli ku wa 18 Gicurasi nibwo yagaragaje ko yabaye umubyeyi, biturutse ku mwana yabonye yifashishije undi muntu wamubyariye.

Mu kiganiro acisha ku rubuga rwa Youtube yise ’No Filter’ yagarutse ku bihe bidasanzwe yari arimo ubwo yahindukaga umubyeyi.

Ati “Umuziki mu bihe byanjye byinshi bidasanzwe ndawifashisha. Murabizi nari nahindutse mama, nari ndi kumva indirimbo za Bob Marley. Niho nkomoka, murabizi ? Niho nkomoka."

Inshuti za hafi za Naomi zabwiye The Sun ko ubu ari mu mwanya mwiza yishimiye. Imwe iti “Naomi ari mu mwanya mwiza mu buzima bwe. Ni igihe cyiza kuri we guhinduka umubyeyi ndetse ari mu bicu ubu.”

Uyu mwana bivugwa ko Naomi ashobora kuba yaramubyaranye n’umukunzi we w’ibanga wo muri Amerika ndetse bakaba babana muri New York .

Naomi yaherukaga kugaragara mu ifoto yafotowe muri Mata uyu mwaka.

Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko akavuga ko igihe kitaragera ndetse ategereje icyo isi izamuha.

Muri 2017, Naomi yabwiye Evening Standard ati "Mpora ntekereza kugira abana.Ariko kubera ikoranabuhanga ririho ubu,nzamubyara igihe nzashakira.Nzareba icyo isi izanzanira.Ubu icyo iri kumpa n’umwuka mwiza wo mu muryango."

Muri 2019 nabwo yagize ati "Ntabwo ndabitekereza.Ntegereje icyo isi izanzanira."Icyo gihe yakundanaga mu ibanga n’umuhanzi Liam Payne waririmbaga muri One Direction.

Naomie Campbell w’imyaka 50 yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

Mu 2017 yavuzwe ko yakundanye na Liam Payne ndetse na Harry Styles baririmbanaga muri 1D gusa ntibyatinze.

Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n’abandi batandukanye.Yambitswe impeta 2 ariko ntiyakoze ubukwe.

Naomi n’umwe mu banyamideli b’abanyabigwi 5 babimazemo imyaka 30.Muri iyo myaka yose yabashije kujya ku bifuniko by’ibitabo 500 bikomeye ku isi kandi ari umwiraburakazi.

Niwe mwiraburakazi ifoto ye yagiye bwa mbere ku binyamakuru nka TIME magazine, French Vogue,Russian Vogue na British Vogue.

Umunyamideli Naomi Campbell yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita izina muri 2019.

Refe:metro.co.uk

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa