skol
fortebet

Natwe twashoye imyaka 10 tutarunguka! Manager wa Diamond yakebuye Coach Gael ushaka kuva mu muziki

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye Coach Gael avuze ko yajugunye amafaranga menshi none agiye kwiyitaho, Manager wa Diamond yavuze ko atagakwiye kwivumbura ahubwo akiga umushinga neza kuko nabo bashoye imyaka irenga 10 nta nyungu bari babona.

Sponsored Ad

Haciyeho iminsi micye Karomba Gael uzwi nka Coach Gael avuze ko yatanze amafaranga menshi, yajugunye menshi none agiye kwiyitaho. Ni ubutumwa bwasaga nko gusezera mu gushora imari mu muziki.

Ni ibintu byatunguye benshi bavuga ko yaba avuye mu muziki vuba cyangwa se amashagaga yazanye yaba atangiye gushira ndetse yewe n’abandi bacye bakavuga ko ntacyo yari amaze.

Manager wa Diamond Platnumz, Sallam Sk umaze iminsi mu Rwanda, yavuze ko gukuramo ake karenge gutyo atari byo kuko nabo bamaze imyaka igera ku 10 batari bakora ku nyungu kandi bakomeza gushora mu muziki.

Yagize ati “Ndakeka ko ukwiye kwizera aho washoye amafaranga. Nta kintu kiza cyoroshye. Twebwe twatangiye gushora imari muri 2009, inyungu itangira kuza nyuma y’imyaka 10. Ntabwo ari ibintu byoroshye ko inyungu izaza mu mwaka umwe ahubwo ukwiye kwizerera mu byo washoyemo amafaranga.”

Agenera ubutumwa Coach Gael, yavuze ko “ntuzacike intege cyangwa ngo ubivemo ahubwi yizerere mu banyempano afite.” Yavuze kandi ko kuba umuhanzi yava muri label atari igitangaza cyangwa byacitse kuko avamo yishyuye amafaranga ari mu masezerano hanyuma akigendera agaha umwanya abandi bahanzi bashya.

Yabivuze abikuririje kuri Rayvanny, Harmonize ndetse n’abandi bahanzi bari barasinyishijwe muri Wasafi Records mu gihe batangiye gutanga inyungu kuri label bagahita bavamo.

Yagize ati "Dukora business. Ntabwo bavamo gutyo gusa ahubwo barishyura bakagenda. Dukora Business rero iyo bagiye kwishakira amafaranga ukwabo, baratwishyura hanyuma tukabona andi mahirwe yo gusinyisha abanyempano.”

Sallam Sk amaze iminsi mu Rwanda aho yahuye na Coach Gael bakaganira ku mishinga Bruce Melodie afitanye na Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa