skol

Navutse ndi Muzima! Twaganiriye na Fredda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu bahatanira Miss Rwanda 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 February 2022

Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 nibwo habaye amajonjora y’abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Mu bakobwa baciye imbere y’akanama nkemurampaka harimo na Umutoniwase Fredda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

Fredda yaje kubona amahirwe yo kuza muri 29 batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali, yiyongera kuri Uwimana nawe ufite ubumuga ndetse bakomeza guhamya ko abafite ubumuga bashoboye kandi bigirira ikizere.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuryango na DC TV Rwanda, yavuye imuzi uko yaje kwisanga afite ubwo bumuga ndetse anahishura ko atari ko yavutse ameze. Ati" Navutse ndi muzima, maze kugira amezi umunani naje kugira uburwayi, mu rugo bambwira ko naje gutakaza amaraso menshi, nkomeza kwitabwaho kwa muganga ndetse nza gukira ndataha"

Fredda avuga ko amaze gukira yakomeje kumera neza,amaze kugera hejuru yaje guhura n’ikibazo. Ati" naje kugira ikibazo, nk’ikintu cyakwikubita hasi sinshyumve, abo mu rugo bampamagara simbumve, biza guhita birangira mbaye gutya."

Fredda avuga ko kuba afite ubumuga kandi akaba ari guhatanira ikamba n’abandi kandi bo bazima bitamuteye ubwoba, ahubwo ko yumva ari ishema yaba kuri we ndetse no kuri bagenzi be bafite ikibazo nkicye.

Muri Miss Rwanda afite umushinga wo kuba ijwi ry’abafite ubumuga muri rusange, ndetse ko nta kabuza agomba kubiharanira kugera ageze ku ntego ze.

Fredda yifitiye ikizere ko yaba Nyampinga w’u Rwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

Author : NIYIGABA DC CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibya Miss Rwanda bikomeje kuzamba !Umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa...

Nyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ryateguraga...
19 May 2022 0

Sheebah Karungi agiye guhishura umuyobozi ashinja ko yamuhohoteye

Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda wamamaye nka Sheebah Karungi...
19 May 2022 0

Uburanga bw’abakobwa babiri bitabiriye Miss Rwanda bari guca ibintu i...

Bimenyerewe ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ritanga amahirwe...
19 May 2022 0

Kaze neza! Clarisse Karasira yongeye guhurira mu ndirimbo n’umugabo we baha...

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka...
18 May 2022 0

Ntibisanzwe: MC yaryoheje ibirori ahembwa kuryamana n’umugeni nyuma...

Umugabo ukora akazi k’ubushyushyarugamba mu birori (MC) yahishuye uburyo...
18 May 2022 0

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi...

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba akomeje...
18 May 2022 0