Nawe ntushona – Bruce Melodie asubiza Muchoma wabajije impamvu ibyamamare bitamenya guhitamo abagore
Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yagaragaje ko guhitamo uwo muzabana atari isomo abantu bigishwa, ahubwo ari urugendo umuntu anyuramo agendeye ku buryo yabyumva cyangwa yabyitwayemo.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Muchoma Mucomani, umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yibajije impamvu abahanzi, abakinnyi n’abasirikare batajya bagira amahitamo meza mu bagore bashyingiranwa na bo.
Muchoma yanditse ubutumwa kuri konti ye ya X (Yahoze ari Twitter) ashingiye ku kiganiro cyaciye kuri Igihe, aho umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Songa Isaïe yasobanuraga uko urugo rwe rwageze ku ndunduro.
Muri iki kiganiro, Songa Isaïe yagarutse ku buryo yakiniye amakipe akomeye, akabona amafaranga menshi, ariko bikarangira urugo rwe rusenyutse kubera ibibazo by’imibanire n’umugore we Mukahirwa Nadia.
Songa Isaïe yavuze ko yashakanye n’umugore we afite umwana wavutse mbere yo kubana, gusa ngo amaherezo urugo rwabo rwazanyemo amakimbirane akomoka ku bibazo by’ubushobozi.
Yagize ati: “Twagurishije hamwe mu ho twari dufite kugira ngo twiyubake. Tugura inzu ku Kimisagara, andi mafaranga asigaye tuyakoresha mu gutunga urugo. Ariko igihe kiragera amafaranga arashira, ibintu bitangira kujya mu buryo bubi.”
Nyuma yo kureba iki kiganiro, Muchoma yanditse agira ati: “Abakinnyi b’umupira, abasirikare n’abahanzi b’umuziki, kuki batazi kureba abagore beza bo gushyira mu mago (bo kubana na bo)?”
Ubutumwa bwe bwakuruye impaka ndende, aho benshi bagize icyo babuvugaho barimo na Bruce Melodie. Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album ye ya “Colorful Generation” imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 40, yamusubije mu buryo bwuje ubwenge n’ubushishozi.
Bruce Melodie yagize ati: “Nari gusubiza nti tubwire ababyize. Ariko nabyo ntiwabyumva… nawe ntushona!”
Aha yagaragazaga ko nta kigo cyangwa ishuri umuntu ajyamo ngo yigishwe guhitamo uwo bazabana, bityo ko guhitamo nabi bishobora kuba ikosa rusange ridakwiye gushinjwa itsinda runaka ry’abantu.
Iyi nyandiko ya Bruce Melodie yakiriwe n’abantu benshi nk’uburyo bwo kwerekana ko nta muntu w’icyamamare ukwiye gushyirwa mu majwi cyangwa gusuzugurwa kubera ko urugo rwe rutagenze neza.
Yifashishije amagambo y’urwenya, ariko anatanga ubutumwa bukomeye ku bijyanye no guha agaciro imibanire no kumva ko urugo ari urugendo rutoroshye kandi rudasobanuza ubwenge cyangwa ubwamamare.
Muchoma yagarutse asubiza Bruce Melodie yifashishije indirimbo ye ati "Melodie, twese twese byaranze".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *