skol

Ncuti Gatwa agiye guhurira muri filime na Cynthia Erivo wamenyekanye muri ‘Wicked’

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwanda wabigize umwuga mu Bwongereza, Ncuti Gatwa, yinjiye mu rutonde rw’abazatanga amajwi azumvikana muri ‘Bad Fairies’, filime nshya ya Warner Bros. Animation na Locksmith Animation.

Gatwa yinjiye muri iri tsinda nyuma ya Cynthia Erivo uherutse gutangazwa ko azatanga ijwi ry’uwitwa Jayne Staplegun muri iyi filime yo bwoko bwa ‘Animation’.

Ntabwo kugeza ubu biratangazwa neza uwo Ncuti Gatwa azumvikana muri iyi filime ariwe.

Bad Fairies ni filime ya mbere izasohoka binyuze mu masezerano y’ibikorwa bya Warner Bros. na Locksmith Animation. Ubu iri gukorerwa i Londres mu Bwongereza, ikazajya mu nzu zerekanirwamo filime ku wa 21 Gicurasi 2027.

Iyi filime yanditswe na Deborah Frances-White, iyoborwa na Megan Nicole Dong ku bufatanye na Olivier Staphylas.

Indirimbo zayo zanditswe n’itsinda ryegukanye igihembo cya Tony Award, Toby Marlow na Lucy Moss (bazwi muri Six: The Musical), mu gihe Isabella “Machine” Summers wo muri Florence + The Machine ari gukora no gutunganya umuziki. Ian Eisendrath ni we ‘Executive Music Producer’.

Ncuti ukomoka mu Rwanda yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri mu 2019. Yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.

Amaze kwamamara muri filime zirimo ’Barbie’ yongeye kumwongerera agaciro muri sinema ku Isi yose, ’Masters of the Air’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara ‘Doctor Who’ ya BBC, ‘The Roses’ iheruka kujya hanze n’izindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa