Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino Portugal yatsinzemo Uzbekistan ibitego 5-0 mu ijoro ryakeye, Cristiano Ronaldo yarebye neza muri kamera ya televiziyo maze arangurura ijwi atanga ubutumwa bukomeye ku bavuga ko ari we kibazo cy’ikipe ya Portugal mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 ntiyari kubasha guhisha uko yumvaga cyangwa ngo yifungire ibyishimo bye nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka utsinze igitego mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi atandatu atandukanye.
Kandi ibyo byabaye igisubizo gikomeye ku bamunenga bavuga ko atagishoboye.
Ronaldo yari yanenzwe cyane nyuma y’uko Portugal inganyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda K.
Ibi byabaye mu gihe abandi bakinnyi bakomeye ku isi barimo Lionel Messi wa Argentine, Kylian Mbappé w’u Bufaransa, Erling Haaland wa Noruveje, Vinícius Júnior wa Brezile na Harry Kane w’u Bwongereza, bose bari bamaze kwitwara neza mu byumweru bibiri bya mbere by’iri rushanwa.
Nubwo Ronaldo yasaga n’uwakererewe gutangira kwigaragaza, na we ubwe yahise yisubiza icyizere.
Yamaze iminota itandatu gusa kugira ngo atsinde igitego cya mbere cyiza cyane, ku mupira yari ahawe na João Cancelo. Nyuma yongeye gutsinda ikindi gitego cyiza mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *