skol
fortebet

Ndagukunda birenze! Harmonize yeruye abwira Yolo The Queen urwamukunda kumugaragaro

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Tanzaniya no mu karere, Harmonize yeruye abwira Yolo The Queen ijambo riruta ayandi yose amwereka urwamukunda ku mugaragaro.
Uyu muhanzi yabigaragaje mu mashusho mato yasangije abamukurikira bagiranye ijoro ryacyeye kuri Instagram live yarebwe n’abarenga igihumbi.
Harmonize agaragara yabuze imyifatire n’aho ahera ngo abwire neza uyu mukobwa wahogoje benshi akari ku mutima we. Ati:”Nyuma y’ubucuti dufitanye bumaze imyaka 3 kuri 4 niba ntibeshye, ndashaka (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Tanzaniya no mu karere, Harmonize yeruye abwira Yolo The Queen ijambo riruta ayandi yose amwereka urwamukunda ku mugaragaro.

Uyu muhanzi yabigaragaje mu mashusho mato yasangije abamukurikira bagiranye ijoro ryacyeye kuri Instagram live yarebwe n’abarenga igihumbi.

Harmonize agaragara yabuze imyifatire n’aho ahera ngo abwire neza uyu mukobwa wahogoje benshi akari ku mutima we.

Ati:”Nyuma y’ubucuti dufitanye bumaze imyaka 3 kuri 4 niba ntibeshye, ndashaka kuvuga kuri iyi Live Instagram ko ari wowe mukobwa wenyine nkunda.

Akomeza amuhamiriza ko yamwihebeye ati: ”Ndagukunda cyane, nahoze ndeba ijambo nakubwira ritandukanye n’ubundi birangira nsanze ntaryaruta ndagukunda, nkubona mu buryo butandukanye, nkubona nk’umukobwa w’akataraboneka kandi nkunda.”

Yakomeje amubwira ko amwiyumvamo, Yolo na we ari ko aseka amushima bya buri kanya ati "urakoze cyane", ari nako yongera kumubwira ko yifuza gukomeza n’ibindi biri ku mutima w’uyu musore umaze igihe kirari gito agaragaza ko yamusariye.

Harmonize na we yumvikana avuga ko yumva ameze neza kuko amukunda kandi ko azaba ahari ku bwe nk’uko mu bihe bitandukanye yakomeje kubimubwira. Urebye ku maso h’uyu musore, ubona ko nta kindi asigaranye ari mu rukundo koko bikomeye.


Ni gacye Yolo The Queen ajya Live kuri Instagram, kwemera kujyana na Harmonize ku karubanda bigaragaza ko hari ikindi kintu kirenze imikino iba mu myidagaduro kiri hagati y’aba bombi.

Harmonize yari yumvikanye ashima umubyeyi wa Kirenga Phiona [Yolo The Queen] anakoresheje ifoto bigaragara ko ari zo yahawe na Yolo anasa n’umwita nyirabukwe.

Uyu mukobwa wasajije bamwe bakurikiranira imyidagaduro hafi Yolo The Queen yamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko instagram agakundwa n’abenshi kubera uburanga bwe n’ikimero bitangaje .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa