skol
fortebet

Ndagukunda mama Myla ! Meddy yongeye gutomora Umugore we Mimi baherutse kwibaruka imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngabo Medard uzwi kuzina rya Meddy yongeye gutomora umugore we Mimi uherutse kumubyarira umwana w’umukobwa bise Myla.

Sponsored Ad

Meddy mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instagrama ahasanzwe hajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze asangiza abamukurikira amafoto atandukuakanye barikumwe maze agira agira ati” Ndagukunda Mama Myla”, “Ndagushimira mwamikazi w’umutima wanjye” Ndagukunda.

Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yasangije abamukurikira kuri instagram ifoto igaragaza Mimi akuriwe, yongeraho ati:”Umubyeyi w’umugisha.”

Byongeye kunyuzwa ku rukuta runyuzwaho amakuru ye y’umwihariko rw’abakunzi kandi b’inkoramutima, bakomoza ku kuba bakiriye umwana w’umukobwa.

Byahise bitangira kuvugwa ko Meddy na Mimi bibarutse kuwa 22 Werurwe 2022 ariko nta gihamya ifatika yari ihari, kugeza ubwo mushiki wa Meddy yagaragazaga ko atewe ishema na musaza we kandi n’umwisengeneza we.

Ati:”Ikaze mwishwa wanjye, turi abanyamugisha kukugira. Mbarase amashimwe Meddy na Mimi kandi ndabakunda.”

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2022, Meddy akaba yakomeje kugenda asangiza abamukurikira amashusho n’amafoto ari kumwe na Mimi mbere gato ko bibaruka.
Meddy n’ubwo ataragaragaza ifoto y’umwana we, ariko yahamije ko bamaze ku ababyeyi afata ifoto ye na Mimi yongeraho ati:”Papa na Mama.”


Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda iyi nkumi yamutwaye umutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa