skol
fortebet

Ndahiro Valens pappy yatsinze urubanza

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo kugira umwere Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy ku byaha yari akurikiranyweho birimo gutukana mu ruhame no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Iki cyemezo cyasomwe ku wa 12 Kamena 2026, aho urukiko rwavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bidahagije kugira ngo bihamye ibi byaha. Rwanemeje kandi ko nta ndishyi agomba gutanga ku birego yari aregwamo.

Urubanza rwakomotse ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024 ikanyura kuri BTN TV, yavugaga ku kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Muhima bavugaga ko ibikorwa byo gusiza ikibanza byakozwe n’umushoramari Ndayisenga Matherne byabangamiye inzira zabo ndetse bikagira ingaruka ku miturire yabo.

Nyuma y’iyo nkuru, Ndahiro yanitabiriye ibiganiro kuri televiziyo zitandukanye bisobanura uko ikibazo giteye, ari na byo byaje kuba ishingiro ry’ibirego byatanzwe kuri we.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu nkuru no mu biganiro byakurikiyeho harimo amagambo bwafashe nk’ayatukaga uwo mushoramari ndetse ko hari n’amakuru butemeraga ko ari ukuri yatangajwe ku bijyanye n’ikibanza kivugwa.

Mu kwiregura kwe, Ndahiro yavuze ko yakoze inkuru yubahirije amahame y’umwuga, agaha ijambo impande zitandukanye zirimo abaturage, uwo mushoramari n’inzego z’ubuyobozi. Yavuze kandi ko amagambo amwe yagarutsweho yavuzwe n’abaturage, atari ibitekerezo bye bwite.

Yashimangiye ko mu gihe haba harabaye amakosa y’umwuga, ikibazo cyari gikwiye gusuzumwa n’inzego z’abanyamakuru bigenzura, aho kuba ikirego cy’inshinjabyaha.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko Ndahiro adahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha. Rwananze kandi ubusabe bw’indishyi bwari bwatanzwe na Ndayisenga Matherne.

Mbere y’iki cyemezo, mu iburanisha ryabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Ndahiro ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw, mu gihe we yasabaga kugirwa umwere. Urukiko rwaje kwanzura rumuhanaguraho ibyaha byose yari akurikiranyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa