skol

Ndashaka ko amenya ko mukunda,Shaddboo avuga ku musore wamutwaye umutima[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 May 2022

Umunyamidelikazi Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddyboo umazi Iminsi mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Manzi , bwa mbere yahishuye byinshi kuri uyu musore ndetse n’icyo yamukundiye.


Mu kiganiro Shaddyboo yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE , hahishuye ko uyu mukunzi we bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo.

Ati “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye.”

Shaddyboo yavuze ko kimwe mu bintu yakundiye Manzi, harimo kuba ari umusore utagira ingeso yo kubeshya.
Ati “Ndashaka ko amenya ko mukunda, kandi yarakoze kuza mu buzima bwanjye kuko ampa ibyishimo.”

ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo...
21 May 2022 0

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro...
20 May 2022 0

Sobanukirwa imwe mu migenzo ikunzwe gukorwa mu bukwe n’inkomoko...

Abantu benshi bakunze kwibaza kuri imwe mu migenzo ikorerwa mu bukwe...
20 May 2022 0

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi...

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season...
20 May 2022 0

USA: Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma yo gutanga ikizami...

Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko...
20 May 2022 0

Umunyamukuru Baker Samuel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we...

Baker Samuel BYANSI wa Royal Fm uri mu banyamakuru bakomeye mu gihugu mu...
20 May 2022 0