skol
fortebet

Ndimbati yahishuye umubano afitanye n’abana yabyaranye na Fridaus

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Tuesday 29, Nov 2022

Ndimbati yahishuye umubano afitanye n'abana yabyaranye na Fridaus

Sponsored Ad

skol

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati uherutse gufungurwa nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumusindisha, yasobanuye umubano we n’abana b’impanga yabyaranye n’uyu yashinjwaga gusambanya.

Ndimbati utazibagirwa itariki 29 Nzeri 2022 ubwo yagirwaga umwere ku byaha yari amaze amezi umunani afungiye, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubuze ibimenyetso bimuhamya ibyaha, agiye kumara amezi abiri ari hanze.

Umugore witwa Kabahizi Fridaus byavugwaga ko yasambanyijwe na Ndimbati ataruzuza imyaka y’ubukure ndetse ngo abanje no kumusindisha, basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga z’abakobwa.

Uyu mukinnyi wa film umaze kubaka izina mu Rwanda, mu miburanire ye ntiyahakanaga ko yaryamanye n’uyu mugore ndetse akemera bariya bana babyaranye, aho yanigeze no gusaba Urukiko kumurekura kugira ngo ajye kwita kuri izi mpanga.

Mu kiganiro yagiranye na Yago TV, yavuze ko aba bana be bameze neza, ati “N’ejo twaravuganye, bazi kuvuga rwose bamenye kuvuga. Mu minsi ishize mperutse kujya kubareba ubwo n’ejo twaravuganye bameze neza.”

Ndimbati avuga ko aba bana be abakunda bidasanzwe, ati “N’ubu nabahamagara bakabumva, abana banjye ejo twaravuganye.”

Ibitekerezo

  • Sha ndabarahiye iyu mugore Fridaus byagaragaye ko Ari umuhome cyane. Ndabarahiye ntazapfa kubona umugabo umwizera Kubera Ibyo yakoreye Ndimbati. Njye sinamushaka rwose Kiko sinajya mbona ibitotsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa