Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati wamamaye muri sinema y’u Rwanda ari mu gahinda nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndimbati yavuze ko wumvikanaga mu ijwi ry’umugabo wumva ko “ayo makuru niyo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.”
Icyakora Ndimbati ntabwo yigeze avuga byinshi ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we.
Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu rugo aho uyu mukinnyi wa filime atuye mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka ‘Norvège’.
Mu 2023 nibwo Ndimbati yerekanye mu itangazamakuru umubyeyi we, icyo gihe akaba yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka se umubyara wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.
Ndimbati yamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko akaba azwi cyane muri filime ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien.
Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *