skol
fortebet

Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n’ikizungerezi mu birori bya Bianca Fashion Hub! VIDEO

Yanditswe: Sunday 24, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye mu ruganda rwa Cinema nka Ndimbati, ku mugoroba wo kuwa 23 Ukwakira yatangariwe bikomeye ubwo yatambukaga kuri Tapi itukura mu birori by’akataraboneka byiswe Bianca Fashion Hub.

Sponsored Ad

VIDEO: NDIMBATI YATANGARIWE CYANE UBWO YATAMBUKANAGA NIKIZUNGEREZI KURI TAPI ITUKURA

Bianca ni Umunyamakurukazi ubusanzwe ukorera igitangazamakuru cya Isibo TV, yateguye igitaramo cyo kwerekana imideli ni ntambuko, aho hari hateganijwe no guhemba itike y’Indege uzahiga abandi kwambara ibidasanzwe kandi agatambuka neza kuri iyo tapi itukura (Red Carpet).

Ndimbati ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa dore ko ari n’umwe mu byamamare bigezweho kandi bikunzwe cyane muri iyi minsi.

Imyenda yaje yambaye yatinzweho cyane n’abitabiriye iki gikorwa dore ko yaserutse yambaye ikote rijyanye n’ipantaro ariko akaguru kamwe k’ipantaro kagarukiramo hagati, mbese kagarukira aho ikabutura iba igarukira. ku nkweto yari yambaye inkweto nziza zigezweho ariko urwiburyo rudasa n’urw’ibumoso.

Ndimbati yatunguranye cyane!

Benshi bahise batera hejuru ko ariwe ugomba gutsindira iyo tike y’indege ndetse aza kongera gutungurana ubwo yatambukanaga n’ikizungerezi kuri tapi itukura (Red Carpet).

Ndimbati nikizungerezi batambukanye bari kwifotoza

Mu gutanga ibihembo nk’abahize abandi mu myambarire idasanzwe kandi batambutse neza kuri tapi itukura, babiri bahembwe ni Kabano Frank ndetse na Odile Iradukunda bakaba bahawe itike y’indege yo kwerekeza Tanzania cyangwa i Nairobi kuruhuka.

Iradukunda Odile watsindiye itike y’indege

Umuhanzi Mariya Yohani mubitabiriye iki gikorwa

Abatsindiye ibihembo babishyikirijwe

Umunyamideli Franco nawe yatsindiye itike y’indege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa