skol
fortebet

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3 barakomereka

Yanditswe: Sunday 15, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe muri yombi n’abapolisi akurikiranyweho icyaho cyo kwinjira mu iduka rya Tops Supermarket akarasa amasasu menshi yaviriyemo abantu 10 kuhasiga ubuzima batatu bagakomereka.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 14 Gicurasi 2022 Umusore w’imyaka 18 witwa Payton Gendron yinjiye mu iduka ryitwa Tops Supermarket yambaye imyenda ya gisirikare arasa abantu 13 harimo abari muri Parikingi, ndetse no mu iduka imbere 10 muri bo bahita bahasiga ubuzima batatu barakomereka.

Aba Polisi bavuga ko abakomeretse bidakabije cyane kuburyo babura ubuzima kuko kugeza ubu umwe muri bo yamaze gusezererwa kwa muganga.

Amakuru dukesha ABC News avuga ko ko uyu musore ashobora kuba iki gikorwa yagikoraga ari Live ku mbuga nkoranyambaga ze bataramenya impamvu yabyo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Buffalo Byron Brown yavuze ko uwarashe adakomoka mu gace ka Buffalo kandi ko kugirango ahagere byamutwaye amasaha menshi.

Umuvugizi w’iduka ryaTops Supermarket, Kathleen Sautter, yagize ati"Twatunguwe kandi tubabajwe cyane niki gikorwa cyubugizi bwa nabi kidafite ishingiro,ibitekerezo byacu n’amasengesho tubishyize kubabahohotewe nimiryango yabo. Icyo dushyize imbere ni ubuzima bwiza n’imibereho myiza ya bagenzi bacu hamwe nabakiriya bacu. Twishimiye igisubizo cyihuse cy’inzego z’ibanze kandi turatanga ibikoresho byose byafasha abayobozi mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa