skol
fortebet

"Ngaho rekura umutima wange nkomeze ubuzima" Tricia umugore wa Tom Close umwaka urashize abuze Papa we

Yanditswe: Wednesday 13, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Ruyumbo Thomas wamenyekanye mu muziki nka Tom Close mu gahinda gakomeye yagaragaje agahinda n’intimba ahoraana kubwo kubura umubyeyi we umaze umwaka yitabye Imana amusaba kurekura umutiwa we kuko akeka ko aho yagiye yamenyereye.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa uyu mubyeyi yatambukije abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yongera kuvuga ko akunda se kandi amukumbuye.

Bwari buherekejwe n’ifoto yafashwe ubwo Tricia yari aryamye kumva ya se inyuma hari ifoto yanditseho amazina ya se Mubiligi Alexi.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Umwaka urashize ugiye mu ijuru Papa, ndakeka ubu umaze kuhamenyera. Ngaho rekura umutima wange ubundi nkomeze ubuzima ndagukunda cyane;Ndagukumbuye".

Urupfu rwa Mubiligi Alex sebukwe wa Tom Close rwamenyekanye kuwa 12 Mata 2021 ubwo umukobwa we Tricia yashyize ifoto y’umubyeyi we kuri Instagram arandika ati" Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa nkunda".

Niyonshuti Ange Tricia yashyingiranwe na Ruyumbo Thomas uzwi nka Tom Close kuwa 30 Ugushyingo 2013, mu rusengero rwa Mutagatifu Ethienne mu Biryogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa