skol
fortebet

Ni gute Rafiki yisanze mu gitaramo cya Jose Chameleone

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Benshi batunguwe no kubona Rafiki wamamaye nka ‘Coga Style’ mu bagombaga gususurutsa abakunzi ba muzika mu gitaramo cyari cyatumiwemo Jose Chameleone cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wanatanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki, yongewe muri iki gitaramo ku munota wa nyuma, bivugwa ko ari igitekerezo cyavuye kuri Platini P.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Pius uri mu bagize uruhare mu kugira ngo Rafiki yongerwe muri iki gitaramo, yahamije ko Platini P ari we wagize igitekerezo.

Ati “Twari muri Kigali Universe, Rafiki yari amaze kuvugana na Jose Chameleone kuri telefone baramukanya kuko ntibari baherukanye. Nyuma rero Platini ni we wagize igitekerezo ko yakongerwamo.”

Nyuma y’igitekerezo cya Platini, DJ Pius yavuze ko babajije Jose Chameleone niba nta kibazo na we agaragaza ko byaba bishimishije birangira yongewemo atyo.

Rafiki Coga Style ni umwe mu bahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cya Jose Chameleone cyabereye muri Kigali Universe, aho uyu muhanzi ukomeye mu Karere yatangiye ibyishimo ku bakunzi be.

Uretse Rafiki, iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo ibyamamare binyuranye mu Rwanda, cyanataramyemo Weasel ndetse na DJ Pius.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa